Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagaragaye mu mukino wahuje ibyamamare anatsinda penaliti (AMAFOTO)

 Emmanuel Macron Perezida w’u Bufaransa,  yatsinze penaliti ubwo yakinaga mu ikipe irimo ibyamamare muri ruhago mu mukino wari ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abababaye.

Uyu mukino wagaragayemo Perezida  Emmanuel Marcon  wabaye ku wa Kane i Paris.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron wakinaga mu kibuga hagati, yambaye nimero 3 mu mugongo yahawe umupira, asabwa gutera penaliti ubwo umukinnyi bari bahanganye yari agushije umwe mu bakinnyi bagize ikipe y’uyu Mukuru w’igihugu cyu Bufaransa mu rubuga rw’amahina.

Igitego Macron yatsinze, cyinjiye nyuma y’iminota 10 umukino utangiye, cyatumye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ikipe Macron  yakinagamo    harimo Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal Marcel Desailly na Christian Karembeu wakiniye u Bufaransa.

Uyu mukino wabereye mu mujyi wa Poissy uri hafi y’i Paris, wari ugamuje gukusanya amafaranga yo gufasha mu bitaro.

Ikipe Emmanuel  yari hanganye niya Perezida Macron yarimo abakozi b’ibitaro bya Poissy/Saint-Germain-en-Laye

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *