Perezida yarekanye ko adakeneye icyubahiro yanga kugenda mu ndege yamugenewe atega iyabagenzi.

Nyuma y’igihe gito atorewe kuyobara Zambia,Perezida Hakainde Hichilema wahigitse Edgar Lundu , akomeje kwandika amateka aho akomeje kwanga ibyubahiro. Ku ikubitiro yanze kujya mu nzu igenerwa aba Perezida ba Zambia, none yanze no kujya mu ndege yamugenewe atega isanzwe y’abagenzi.

Hakainde Hichilema ubwo yitabiraga Inama y’ Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibera i New York muri Amerika, yanze kujya mu ndege ye bwite atega indege y’ubucuruzi ya QATAR Airways, imuvana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kenneth Kaunda i Lusaka.

Uyu Perezida Hakainde Hichilema , ibyo ari gukora ashimangira ko biri mu byo yasezeranije abaturage: kudasesagura umutungo wa Leta aho aherutse gutangaza ko azakomeza gucunga neza umutungo wa Leta, bityo rero ko; yagendanye n’itsinda rito rigizwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Imari, Honourable Stanley Kakubo na Dr Situmbeko Musokotwane nk’uko zambianobserver ibitangaza.

Uyu mu perezida afite amateka maremare dore ko yabaye Perezida yarabanje kwiruka inyuma y’inka ari umushumba , akaba n’umworozi w’inka kabuhariwe kuko yazikuriyemo

Zambian president promises to cut deficit, review mining policies | Reuters

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *