Pochettino yavuze impamvu yasimbuje Lionel Messi igice cya mbere kirangiye

Lionel Messi yakuwe mu kibuga nyuma y’igice cya mbere ubwo Paris Saint-Germain yatsindaga Lille mu ijoro ryo ku wa gatanu, ariko Mauricio Pochettino yasobanuye ko ari ukwirinda imvune.

Ikipe ya PSG yagiye mu kiruhuko imaze gutsindwa igitego 1-0 ndetse Lionel Messi yari hasi cyane kuko imipira myinshi yateraga itageraga kubo yayihaga.

Uyu mukinnyi ugishakisha igitego cye cya mbere muri Ligue 1 kuva yagera mu Bufaransa,yasimbuwe igice cya mbere kirangiye bituma benshi bibaza impamvu yabiteye.

Benshi bibajije kuri Messi nyuma yo gukina igice cya mbere ntagaruke mu cya kabiri ariyo mpamvu umutoza wePochettinoyavuze ko byatewe n’ikibazo yari afite cy’imvune.

Yagize ati “Tugomba gutegereza.Twari kumwe n’abaganga mu kiruhuko, ni ukwirinda, ntiyashoboraga gukomeza. Turizera ko ibyo atari ibintu bikomeye. ’

Messi amaze gukina imikino itanu ya Ligue 1 nta gitego, nubwo bitigeze bibangamira PSG kuko yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 10 hejuru y’iyikurikiye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *