Police y’u Rwanda yibukeje abambara ubusa,ndetse n’abakora ibiteye isoni mu ruhame ko bagiye kujya babiryozwa

Polisi y’u Rwanda yibukije kandi yihanangiriza abambara ubusa nabakora ibiteye isoni mu ruhame,abaha inzogo abana bari munsi y’imyaka y’ubukure ko bagiye kujya babiryozwa kuko baba bakoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Iyi nkuru ije nyuma yaho hamaze iminsi impaka ndende ku myambarire imwe nimwe isigaye iranga urubyiruko muri ibi bihe ,aho byakuruwe cyane n’umukobwa witwa Mugabekazi Liliane wagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Tayc yambaye ibisa naho ari ubusa kuko imiterere y’umubiri wose yagaragaraga uko yakabaye.

Police y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter yibukije abantu ko iki ari icyaha ndetse ko hari amategeko abihanira.

Yagize iti “Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure aba akoze cyaha.”

Yakomeje isaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo. Iti “ Turasaba ababyeyi kwigisha abana no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.”

Tubibutse kandi ko Mugabekazi Liliane wagaragaye mu mashusho mu gitaramo cy’umuhanzi Tayc yambaye imyambaro itaravuzweho rumwe. ubu yamaze kugezwa imbere y’urukiko kugirango aryozwe ibyo yakoze.

Nubwo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza ko ari ihohoterwa kuri uyu mukobwa, bavuga ko umuntu akwiye kwambara uko abyumva,ariko kurundi ruhande abandi bagiye bagararagaza ko bikwiye ko iki kibazo  cyavugutirwa umuti mu rwego rwo gukumira no guhagarika uyu muco utabereye abanyarwanda.

Ingingo ya 143 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ingingo ya 66 y’itegeko nimero 027/2019 ryo ku wa 19 Gashyantare 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.

Muri iri tegeko bagaragaza ko ukurikiranwe ashobora gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri nibura.

ImageMugabekazi Liliane yagejejwe imbere y’urukiko ngo aryozwe ibyo yakoze.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *