Polisi yafashe abagore batatu mu bakekwaho kuba mu ruhererekane rwo gucuruza urumogi muri Kigali

Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge bataye muri yombi abantu batatu bakwirakwizaga urumogi mu Mujyi wa Kigali. Bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya no mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara.

Abafashwe barimo uw’imyaka 40, uwa 22 n’ufite 26. Bafashwe ku matariki atandukanye ku wa 7 no ku wa 8 Gashyantare 2022.

Uko ari batatu bacuruzaga urumogi mu buryo bw’uruhererekane, bafatanywe udupfunyika twarwo 2.846. Uwarugemuraga mu Mujyi wa Kigali yafatanywe udupfunyika 2.546 aruzaniwe n’umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asanzwe atuye mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo, SP Octave Mutembe, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “Tariki ya 7 Gashyantare amakuru yabanje gutangwa n’umuturage wo mu Murenge wa Kinyinya ahatuye [umwe mu bafashwe]. Abapolisi bageze iwe abemerera ko acuruza urumogi aruhabwa n’utuye mu Murenge wa Kimironko.’’

Yasobanuye ko uwo munsi bari bafitanye gahunda n’ugomba kumuha udupfunyika 300, icyo gihe yahise arumushyira ahasanga abapolisi bahari na we arafatwa.

Yakomeje avuga ko amaze gufatwa yahishuye aho akura urumogi, yavuze ko aruzanirwa n’umuturage wo mu Karere ka Musanze.

Uwo muturage w’i Musanze bari bafitanye gahunda yo kurumushyira tariki ya 8 Gashyantare kuko yari afite abakiriya barushaka muri Kigali, ahageze kuri uwo munsi ahita afatirwa Nyabugogo akimara kuhagera.

SP Mutembe yongeye gukangurira abantu kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge, ahubwo bakarushaho gushaka imirimo yemewe n’amategeko bakora bakirinda imirimo ibashora mu byaha.

Ati “Turashimira abaturage barimo kugaragaza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge. Turanakangurira abantu kwirinda ibyaha birimo gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Biriya biyobyabwenge ni byo ntandaro y’ibindi byaha nko kwiba, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi bitandukanye.”

Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi itazahwema kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge aho bava bakagera.

Abantu batatu bafatanywe urumogi bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorweho iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *