Polisi y’u Rwanda iraburira abibwira ko bakoresha ibyemezo by’ibihimbano byo kwipimisha Covid 19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu baba batekereza gukoresha ibyemezo by’ibihimbano ko bipimishije Covid-19 bakaba babijyana kuri sitade cyangwa mu bitaramo kuko ibihano biteganyijwe birenze cyane iminota 90 yo kureba umupira kuri sitade.

Ibi CP Kabera yabigarutseho mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Ugushyingo, avuga ko nubwo ibikorwa bitandukanye byakomorewe, ari ibitaramo, imikino bidakuraho gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye n’imikorere yabyo hagamijwe kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Hari amakuru dufite ko hari abantu bashobora kuba bahimba ibyangombwa bijyanye no kuba waripimishije cyangwa warakingiwe, nyamuneka abatwumva, icyo cyaba ari icyaha ntabwo byaba ari ukurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, impamvu tunabivuga ni uko twumva abantu babihwihwisa.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje agaragaza ko ibihano biremereye ugereranyije no kuba umuntu yakubahiriza amabwiriza uko ateganyijwe.

Ati: “Abantu bari kujya kogeza umupira w’amaguru kuri sitade, iminota 90 bizakuviramo y’uko ushobora kubihanirwa ugafungwa igifungo kitari hasi y’imyaka 5 kitari hejuru y’imyaka 7. Iminota 90 igahinduka imyaka. Igitaramo cy’amasaha abiri kigahinduka imyaka n’ihazabu itari nke. Kwipimisha ni amafaranga y’u Rwanda 5 000 uzatanga ihazabu hagati ya miliyoni 3 itarenze 5.”

Ku birebana n’utubari kimwe n’utubyiniro CP Kabera yavuze ko bagomba kuba bafite ibyangombwa byujuje ubuziranenge bitaba ibyo, ari umukiliya ari na nyiri akabari bombi bagahanwa.

CP Kabera yibukije gahunda zindi zitandukanye nk’iya ‘Gerayo Amahoro’, kwirinda magendu, kwigana ibyangombwa nk’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ibyangombwa byo kwipimisha COVID-19, ari ibyaha Polisi itazarebera, ahubwo izahana ababirengaho.

Akabari kitwa Riders kafunguye imiryango i Kigali (Amafoto) - Kigali Today

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *