Prince Kid agiye kongera kuburana mu Rukiko

Urukiko Rukuru ruzatangira kuburanisha mu bujurire urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya Prince Kid tariki ya 10 Werurwe 2023

Prince Kid yongeye gusubira mu nkiko nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranyweho ariko ubushinjacyaha ntibwanyurwa buhita bujuririra Urukiko Rukuru.

Nyembo Emelyne wunganira Ishimwe, ni we wemeje iyi taliki akaba ari nawe uzakomeza kumwunganira mu Rukiko Rukuru. Kuri ubu itariki yemejwe

Prince Kid azaburaniraho ni itariki ya 10 Werurwe 2023 aho azajya kuburana ubujurire bwe nyuma yo kuba umwere ariko ubushinjacyaha ntibunyurwe.

Prince Kid washinze Rwanda Inspiration Back Up yeteguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yaregwaga gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Icyakora, nyuma y’uko uyu musore agizwe umwere, Ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo mu Rukiko rukuru, dore ko mbere bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 16.

Ishimwe Dieudonné yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 2 Ukuboza 2022, kugeza ubwo yagirwaga umwere ku byaha yaregwaga.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *