Prince Kid yagaragaye yasohokanye na Miss Iradukunda bwa mbere nyuma yaho aviriye mu gihome

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yagaragaye mu gitaramo cya Kigali Fiesta, ari kumwe na Miss Iradukunda Elsa nyuma yaho urukiko rumugize umwere akava muri gereza

Mu gitaramo cya Kigali Fiesta cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa 3 Ukuboza 2022 niho Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bagaragaye bari kumwe n’inshuti zabo.

Kubera gufata ifoto yabo byari bigoye bitewe naho bari bafashe umwanya wicyubahiro haba hakikijwe n’ibirahure byatumye amafoto yabo atagaragara neza.

Prince Kid na Iradukunda Elsa byagiye bivugwa kenshi ko bakunda ariko hakabura gihamye gusa nyuma yaho Prince Kid afungiwe Elsa yagarageje urwo akunda uyu musore aho byavugwagako yakoze impapuro mpimbano zihakana ihohotera ryashinzwaga Prince Kid  agashaka abatangabuhamya bamushinjura bituma benshi bahamya iby’urukundo rwabo.

Ibi byanatumye Iradukunda atabwa muri yombi icyakora aza kurekurwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Uretse Miss Iradukunda Elsa wari aho Prince Kid yari yicaye hari kandi Iradukunda Liliane ndetse na Nimwiza Meghan bose begukanye amakamba ya Miss Rwanda bakaba baranakoranye muri Rwanda Inspiration Back Up.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *