Qatar: Cameroon yatsinzi Brésil yandika amateka ku mugabane w’Afurika

Igihugu cya Caméroun cyareye gikoze amateka akomye gitsinda igihugu cya Brésil  nubwo iyi tsinzi ntacyo yabafashije kuko itatumye bakomeza muri 1/8 cy’igikombe cy’isi kubera ko igihugu cy’u Busuwisi basaga
nk’abahanganye bwatsinze Serbie ibitego 3-2.

Caméroun ’Les Lions Indomptables’,ibaye igihugu cya mbere ku mugane w’Afurika gitsinze Brésil  mu mikino y’Igikombe cy’Isi, rikaba ari ishema nubwo baviriyemo mu matsinda.

Iyi kipe y’umutoza Rigobert Song yabigezeho nyuma yo gutsinda La Seleção igitego 1-0, mu mukino usoza itsinda G wabaye mu ijoro ryakeye.

Ni igitego cy’amateka cyinjiye ku munota wa 90+2 gitsinzwe na rutahizamu Vincent Aboubakar; mbere yo kwiyambura umupira yari yambaye agahita yerekwa ikarita itukura.

Uyu rutahizamu yatsinze iki gitego nyuma yo gihindurirwa umupira na myugariro w’iburyo Ngom Mbekeli agahita awutereka mu izamu n’umutwe.

Igitego cyo ku munota wa 48 w’umukino cya Remo Freuler ni cyo cyatandukanyije amakipe yombi, nyuma y’uko igice cya mbere cy’umukino cyari cyarangiye anganya ibitego 2-2.

Xerdan Shaqiri ni we wari wabanje gufungurira amazamu u Busuwisi ku gitego yatsinze ku munota wa 20 w’umukino, mbere y’uko Aleksandar Mitrovic akishyurira Serbie nyuma y’iminota itandatu.

Iyi Serbie yayoboye umukino ku munota wa 35 biciye ku gitego cya kabiri yatsindiwe na Dusan Vlahovic; gusa Breel Embolo aza kwishyurira u Busuwisi mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira.

Brésil yarangije imikino yo mu tsinda G ari iya mbere n’amanota 6 izahurira muri ⅛ cy’irangiza na Koreya y’Epfo; mu gihe u Busuwisi banganyaga amanota buzahura na Portugal.

World Cup updates: Cameroon knocked out despite beating Brazil | Qatar  World Cup 2022 | Al Jazeera

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *