Qatar:Mu gikome cy’isi 2022 umuntu uzafatwa akora imibonano mpuzabitsina nuwo batashakanye azajya ajyanwa muri gereza

Kuva tariki 21 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza muri Qatar hateganyijwe imikino y’igikombe cy’Isi cya mbere, kizaba kibereye mu bihugu by’Abarabu.

Iyi mikino izaba ari iya nyuma igiye kuba ikitabirwa n’amakipe 32, kuko mu 2026 amakipe yitabira iyi mikino azongerwa agere kuri 48. Uko iminsi igenda igabanyuka, niko amategeko n’amabwiriza agenda ahinduka muri Qatar by’umwihariko ku ruhande rwa Politike

Mu kwezi gushize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ko abantu baryama bahuje igitsina bagomba Kwitonda, kuko iki gihugu cyitemera aba bantu kandi cyikaba cyizeye ko bashobora kuzitabira.

Ubwami bwa Qatar buvuga ko umuntu wese uzagerageza kumanika ibimenyetso biranga abantu baba
bahuje ibitsina azabihaninwa, kuko azaba ashaka guteza umutekano mucye mu gihugu

Ibintu byo kurarana ijoro rimwe muri Qatar ntabwo bizaba byemewe kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko
Kuri ubu nk’uko tubicyesha ikinyamakuru ESPN, cyatangaje ko umuntu uzafatwa ari kunywera inzoga mu ruhame ndetse n’umuntu uzafatwa ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntubatasezeranye azabihanirwa n’amategeko. Ubwami bwa Qatar bufite itegeko rivuga ko umuntu ufashwe aryamanye n’uwo batasezeranye akatirwa igifungo cy’imyaka 7 ari muri gereza.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko umuntu uzafatwa kandi anjywera inzoga mu ruhame nawe atazihanganirwa. Azajyanwa muri gereza, kuko iki gihugu cya Qatar cyitemera umuntu unywera
inzoga mu ruhame.

Qatar ivuga ko mugihe cy’imikino y’igikombe cy’Isi n’ubwo bazaba bacyiriye imico y’ibihugu bitandukanye, ariko bazagumya kugendera ku mategeko basanganywe ariho mpamvu umuntu uzarengera ku mategeko azahanwa nk’umwene gihugu muri icyo gihe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *