Rafael York yatanze impamvu yataye bagenzibe muri kenya agasubira i burayi.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga mu kipe yo muri suede yitwa AFC Eskilstuna ndetse no mumavubi akaba yarasubiye I burayi doreko byari byavuzwe ko yashwanye na bagenzibe.

Gusa uyu musore akaba yagize ati” nagiye murugo mukwikibazo cyange bwite kuko inshuti yange yapfuye”

Yakomeje agira ati”ibi byabaye ntahantu bihuriye ni kipe cyangwa dressing room nkunda igihungu cyange ndetse nikipe yange gusa umuryango uza mbere niyo mpamvu nasubiye murugo.”

Gusa hari  amakuru yavugagako rafael York yaba yarashwanye na bagenzi be kubera kwima Sugira Ernest nimero 16 uyu rutahizamu asanzwe yambara mu Ikipe y’Igihugu.

Bivugwa ko kandi ngo yaba yarabajije abatoza niba nta bandi ba rutahizamu Ikipe y’Igihugu ifite, bikaba byarakiriwe nabi.

Gusa, umwe mu bakinnyi yavuzeko ko ibyo byose bivugwa nta shingiro bifite kuko “nta mukinnyi wigize abwira nabi York”, ahubwo babonye agenda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ndetse batazi impamvu.

York yiyongereye kuri Haruna Niyonzima wagize impamvu z’umuryango, Bizimana Djihad ufite ikarita itukura, Imanishimwe Emmanuel wavunitse na Nsengiyumva Isaac urwaye COVID-19 nk’abakinnyi Amavubi azaba adafite ku mukino wa Kenya.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *