Rayon Sport iguye miswi n’ikipe ya Police Fc

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2022 hakomezaga imikino yo ku munsi 25 wa shampiyona yo mu Rwanada aho ikipe ya Rayon Sport yahuraga n’ikipe ya Police Fc.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sport yanganyije n’ikipe ya Police igitego 1-1.  Ikipe ya Police fc niyo yabanjije igitego cyabonetse  ku munota  wa 11 gitsinzwe na Rutanga Eric wahoze muri iyi kipe ya Rayon Sport, ariko ntabwo ibyishimo by’abafana ba  Police fc byatinze dore ko ku monota wa 15 gusa aribwo Rudasingwa Prence yaje kwishyura iki gitego. Umukino wakomeje ndetse Rayon Sport  ikomeze kwiharira umukino dore ko yahushije ibitego bitandukanye .

ibintu byakomeje kuba bibi cyane ku ikipe ya Police Fc aho Ku monora wa 69 Twizerimana Martin Fabrice yaje kubona ikarita y’umutuku ahita asohoka mu kibuga.

byatumye ikipe ya Rayon sport ikomeze kotsa igitutu Police fc , umutoza wa Rayon Sport yakoze impinduka   zitandukanye ariko Police ikomeza kwihagararaho ndetse biza kurangira bigabanye amanota ku gitego 1-1.

Ikipe ya Police fc imaze iminsi ititwara neza   byose bakaba babishinja umutoza wayo aho bivugwa ko  atameranye neza n’abakinnyi.Bikanavugwa ko uyu mutoza ashaobora no kwirukanwa kuko nta musaruro na muke yigeze atanga nk’uko ubuyobozi bwa Police FC bwari bubyiteze.

Nubwo Rayon sport imaze iminsi ititwara neza , ubuyobozi bw’iyi kipe burizeza abafana bayo ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo babahe ibyishimo , aho bakomeje kwitegura igikombe cy’amahoro ,  bigaragara ko aricyo biyemeje gushyiramo imbaraga nyuma yo kubona ko shampiyona byarangiye.See the source image

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *