Rayon Sports yakuweho amanota 6 na FIFA ndetse inahagarikwa kugura abakinnyi

Kubera ikibazo ikipe ya Rayon Sports yagiranye n’umukinnyi ukomoka muri Cameroun, Philippe Arthur Banen, Rayon Sports yahagaritswe kutongera kwandikisha abakinnyi guhera muri Mutarama 2022 ndetse ikanakurwaho amanota 6.

Ubwo hasinywaga  amasezerano y’imyaka 2 muri Mutarama 2020 Philippe Arthur Banen avuye muri Union de Douala muri Cameroun, ntabwo yigeze akinira Rayon Sports ndetse n’amasezerano bagiranye ntiyubahirizwa kugeza yirukanywe.

Nyuma y’iki kibazo uyu mukinnyi Yahise yitabaza FIFA maze muri Werurwe 2021, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi(FIFA) imenyesha Rayon Sports ko igomba kuba yamaze kwishyura uyu rutahizamu miliyoni 12, 269,000 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo miliyoni 3,245,000 yagombaga kumuha agurwa(recruitment) ndetse na 9,024,000 y’amande, ibi bigakorwa mu minsi itarenze 45.

                          Philippe Arthur Banen yasinyiye Rayon Sports ariko ntiyayikinira umukino n’umwe

Ibyategetswe na Rayo Sports nyuma y’uko bidakozwe, mu ibaruwa FIFA yandikiye Rayon Sports ikanamenyesha FERWAFA, ni uko iyi kipe yangiwe kwandikisha abakinnyi mu kindi gihe kizakurikira(next registration period).

Mu ibaruwa yandikiwe Rayon Sport hari aho igira iti “twashakaga kubamenyesha ko ikipe ihagaritswe kwandikisha abakinnyi bashya ku rwego mpuzamahanga byashyizwe mu bikorwa na FIFA guhera ku gihe gitaha cyo kwandikisha abakinnyi.”

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) kandi yavuze ko iki gihe kigeze batarishyura iyi kipe igomba no gukurwaho amanota 6 ndetse ikanangira kwandikisha abakinnyi b’imbere mu gihugu.Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda rikaba ryaraye rifuzwe, rizongera gufungurwa muri Mutarama 2022, ari nabwo iki cyemezo kizaba kireba Rayon Sports.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *