Rayon Sports yamaze gutandukana n’umutoza wayo Pedro Miguel

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports wungirije, Pedro Miguel amakuru avuga ko agiye gusubira iwabo muri Portugal kubera ko nyina arwaye, akaba atazagaruka.

Pedro Miguel yerekanywe tariki ya 2 Gashyantare 2022 ari kumwe n’umutoza mukuru Jorge Paixão na we ukomoka muri Portugal.

Yari amaze gutoza imikino 3 aho 2 ari iya gicuti (banganyije na Police FC batsinda Nyanza FC) ni mu gihe undi ari uwa shampiyona batsinzwemo na Mukura VS 1-0.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu munsi nta gihindutse ari bwo Pedro Miguel ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Portugal.

Uyu mugabo waje asize nyina arwaye, yageze mu Rwanda uyu mubyeyi we araremba aho arwaye kanseri akaba agomba kujya kumurwaza.

Amakuru kandi avuga ko Jorge Paixão usanzwe ari mwene wabo na Pedro Miguel yamaze no gutekereza ku musimbura we aho azagera mu Rwanda vuba.

Umutoza wa Rayon Sports agiye gusubira iwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *