Rayon Sports yamaze kubona Rutahizamu wakataraboneka

Nyuma yo gusinyisha Rutahizamu Chrismar Malta Soares akabura ibyangombwa bimwemerera gukina muri Rayon Sports kuri ubu yamaze kubibona ubu agiye gukinira iyi kipe.

Uyu munya Brésil Chrismar Malta Soares yari yasinyiye Rayon Sports kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri gusa yaje kubura ibyangombwa ntiyakina mu mikino ibanza.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports yamaze gutanagaza ko Chrismar Malta Soares wakiniraga Varingha FC y’iwabo yashyize umukono ku masezerano amugira umukinnyi wa Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021.

Perezida wa Rayon Sports FC  Uwayezu Jean Fidèle, yatangaje ko uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.

Uwayezu Jean Fidèle yagize ati: “Icyo gikorwa (cyo kumusinyisha) cyabaye mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Rayon Sports cyane cyane kubaka ubusatirizi bwayo, tukaba rero twaramurambagije turamushima. Ubu tumaze gusinya amasezerano turizera ko azadufasha gutsinda no gutwara ibikombe.”

Uyu mukinnyi yakiniye amakipe atandukanye, harimo  Varingha FC, SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi yamaze kubona ibyangombwa ndetse azatangira gukina mu gice cya kabiri cya shampiyona.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *