Rayon Sports yamaze kubona umutoza mushya uje gusimbura Haringingo

Nyuma y’igihe kitari gito abakunzi ba Rayon Sports bategereje umutoza uzaza gutoza ikipe nyabo bihebeye,ubu byarangiye abonetse aho akazi kahwe umuto w’Umwarabu ukomoka mu gihugu cya Tunisia.

Yamen Zelfani ‘Alfani’ niwe mutoza mushya wahawe inshingano zo gutaoza Gikundira ndetse akaba ari nawe uzayisohokana mu mikino mpuzamahanga ya Confederation Cup ikipe ya Rayon Sports izitabira nyuma yo kunona itike yo kuzakina iyi mikino nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC.

Yamen Zelfani ‘Alfani’ yavutse tariki 4 Nzeri 1979 avukira mu gihugu cya Tunisia.yatoje amakipe atandukanye aho mu mwaka wa 2012-2015 yatoje FC Nouadhibou yo mu gihugu cya Morotaniya siyo gusa kuko 2018-2019 yatoje Al-Merrikh Sporting Club  yo mu gihugu cya Sudan ,2019-2000 atoza Dhofar Club yo mu gihugu cya Oman,2020 atoza Jeunesse Sportive de Kabylie yo mu gihugu cya Algeria, 2021-2023 atoza Al-Talaba SC yo mu gihugu cya Iraq.

Uyu mutoza aje nyuma yaho iyi kipe imaze iminsi yiyubaka igura abakinnyi batandukanye barimo abanyamahanga ndetse n’abakinnyi beza mu gihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikono 2023-2024.

Muri rusange Yamen Zelfani kuva yatangira gutoza mu 2012 amaze gutwara ibikombe bitatu, akaba ategerejweho guhesha Rayon Sports shampiyona iheruka mu 2019, ndetse no kuyifasha mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *