Rayon Sports yanganyije na Espoir FC uko umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wagenze

Ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Espoir FC i Rusizi, iyi buze amanota atatu nyuma yo kunganya 2-2 na yo, naho As Kigali ikomeje kuba imbere ku rutonde nyuma yo gutsinda Gicumbi FC.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyatsinzwe na Esombe Willy Onana ariko ntibyatinze kuko ku munota wa 32 yishyuwe iki gitego na Muhoozi Fred.

Espoir FC yatsinze  igitego cya kabiri mu minota 5 ya nyuma y’igice cya mbere nanone gitsinzwe na Muhoozi Fred ku ishoti rikomeye.

Mu gice cya kabiri,Espoir FC yagarutse nabi ishaka igitego cya 3 ariko Masudi abibona kare akora impinduka zamugaruye mu mukino.

Niyigena Clement niwe wishyuriye Rayon Sports igitego mu gice cya kabiri.

Uko indi mikino yagenze:

  • Police FC 1-0 FC Marines
  • Etoile de l’Est 1-0 Gasogi United
  • Gicumbi FC 1-2 AS Kigali
  • Etincelles FC 0-2 Kiyovu SC
  • Bugesera FC 0-0 Rutsiro FC

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *