Rayon Sports yaserukanye Imyenda yakorewe mu Rwanda ku munsi wayo wa Gikundindiro(Amafoto)

Umunsi wa Gikundiro ni umunsi ngarukamwaka w’ikipe ikundwa nabatari bake Rayon Sports banahaye izina rya Gikundiro,aho kuri iyi nshuro wari umunsi w’igitangaza kuva ku myambaro n’ibindi birori bitandukanye byasusurukije abawitabiriye.

Ni umunsi wabaye tariki 05 Kanama 2023, ubwo aba-Rayons baturutse imihanda yose baje kwishimana n’ikipe yabo bakunda bitegura umwaka w’imikino 2023/2024 aho baba bamurikirwa abakinnyi bazakoresha muri shampiyona.

Inzu Nyarwanda y’imideli ya F and Y niyo yakoreye umwambaro mwiza cyane wa Made in Rwanda nkuko bimaze kumenyerwa mu birori bitandukanye aho hasigaye hakoreshwa ibyakorewe iwacu,ni nyuma yaho iyi nzu igiranye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports tariki 19 Nyakanga 2023 isinyanye  n’iyi nzu basinyanye amasezerano avuga ko iyi nzu y’imideli izajya yambika iyi kipe mu gihe yaserutse mu mikino yo hanze ndetse no mu gihe bafite ibirori bagiye kwitabira.

Iyi myambaro ikozwe mu bwoko butatu harimo 30 igizwe n’amapantalo n’amashati by’ubururu bwijimye yambawe n’abakinnyi, icumi yambawe n’abari mu buyobozi bw’ikipe n’indi icumi yambawe na ’staff’ y’ikipe igizwe n’amashati y’umweru n’amapantalo y’ubururu.

Ishimwe Yannick uri mu bashinze F and Y, yavuze ko banejejwe no kubona Rayon Sports yambaye imyenda yakorewe mu Rwanda.

Yagize ati “Byaratunejeje kuko icyo twashakaga twakibonye, ni ukuvuga ngo twambare iby’iwacu. Bahoraga bambaye amakote kuri uyu munsi ubu rero berekanye ko kwambara neza atari ukwambara ibyo hanze gusa n’ibyo mu Rwanda ari byiza.”

Iyi nzu ifite ubunararibonye mu kwambika abifuza gukora ibirori haba ibigo byigenga  ndetse n’ibigo byigenga bya Leta birimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB); Umuryango utegamiye kuri Leta, Business Professionals Network (BPN) .

Umunsi wa Gikundiro waranzwe n’ibiza byinsi nubwo umukino Rayon Sports yakinnye wayihuje n’ikipe ya Police yo mugihugu cya Kenya byarangiye ari igitego 1-0 cya Police Kenya ariko abakunzi bayo batahanye icyizere cy’uko ikipe yabo imaze kwiyubaka bashingiye ku myitwarire yaranze abakinnyi bikipe yabo bihebeye.

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Luvumbu baserukanye imyambaro ku Munsi w’Igikundiro yakozwe na F and Y

Umwenda w’abakinnyi wari utandukanye n’abatoze ndetse nabandi bakozi bafasha Rayon Sports mu buzima bwaburi munsi.

Umukinnyi Luvumbu Heritier mu myambaro ya F and Y ubwo yerekwaga abafana ba Rayon Sports

Ishimwe Yannick yavuze ko banejejwe no kwambika Ikipe ya Rayon Sports imyenda yakorewe mu Rwanda.

F and Y imaze kuba ubukombe mu kwambika amakipe n’ibigo bikomeye birimo ibya Leta.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *