Rayon Sports yasezereye Musanze FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, umukino ubanza wahuje aya makipe warangiye ari 0-0 wabereye i Musanze
Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Nishimwe Blaise ku munota wa 24, mbere y’uko Niyigena Clement atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 56 mu gihe Moussa Essenu yasoje akazi ku munota wa 70.
Igitego cya Musanze FC cyatsinzwe na Samson Irokan ku munota wa 61 kuri penaliti, nyuma y’uko Harerimana Obed yari amaze gukora ikosa kuri Ndizeye Samuel.
Rayon Sports ¼ izakina na Bugesera nayo ya komeje nyuma yo gusezerera Gicumbi fc