Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 3 bakomeye (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’umwaka 1 Iranzi Jean Claude wahawe nimero 30,Maxime Sekama wagumanye nimero 24 na Nizigiyimana Karim Mackenzie wahawe nimero 4 

Nizigiyimana Karim Mackenzie ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, yari amaze igihe akora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, akaba yaritsinze ahabwa amasezerano.

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 3...

Sekamana Maxime ni umukinnyi wari usoje amasezerano ye muri Rayon Sports, uyu musore iyi kipe yaramwegereye ngo imwongere amasezerano ariko abitera utwatsi, yaje kwisanga nta yandi mahitamo agarukira iyi kipe ngo imusinyishe ariko imubwira ko agomba kubanza gukora igeragezwa.

Iranzi Jean Claude wari usoje amasezerano ye muri Pharco FC yo mu Misiri, yari amaze iminsi mike atangiye imyitozo muri Rayon Sports, yongeye kuyisinyira umwaka w’amasezerano.

Aba bakinnyi basinye nyuma ya Muhire Kevin na Chrismar Malta Soares, Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije mu mpera z’icyumweru gishize.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *