Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya ahabwa nimero yahoze yambarwaga na Youssef

Rayon Sports  yasinyishije rutahizamu mushya witwa ukomoka muri Uganda, Musa Esenu, uyu akaba yasinye amasezerano y’imyaka 2.

Uyu  Rutahizamu yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 nibwo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports.

Nyuma yo gusinya uyu rutahizamu yasezeranyije abakunzi ba Rayon Sports ko azakora ibishoboka byose ngo atsinde ibitego muri Rayon Sports nka kimwe bamutegerejeho.

Yagizati “Muri rusange ndishimye kuba ndi muri iyi kipe, gukorana n’umutoza n’abakinnyi nzongeramo n’ingufu zanjye, ndabasezeranya ko nzakora icyo bisaba cyose kugira ngo ntsinde ibitego muri Rayon Sports.”

Yakomeje avuga ko abakunzi b’iyi kipe bagomba kumwitegaho byinshi, ngo uyu ni umwanya wo gukora cyane.

Ati “Bagomba kunyitegaho byinshi kuko ni izindi nshingano kuri njye, ngiye gukora cyane, ibyo n’ibyo nasezeranya abafana, baze badufashe ntabwo tuzabatenguha.”

Uyu rutahizamu Esenu Musa  avuye muri Bul FC yo muri Uganda, akaba asize atsinze ibitego byinshi mu gice kibanza cya shampiyona ya Uganda aho yatsinze ibitego 8. Ni rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye nka KCCA, Vipers n’andi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *