Rayon Sports yatangiye urugamba rwo gusinyisha rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Cameroon

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye ibiganiro na rutahizamu w’umuhanga witwa Man-Ykre Dangmo ukinira ikipe ya Colombe Sporting Club ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Cameroon.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 y’amavuko, yari mu bakinnyi babanzaga mu kibuga mu Ikipe y’Igihugu ya Cameroon mu irushanwa rya CHAN 2020 ryabereye muri iki gihugu kuva tariki 16 Mutarama kugeza tariki 7 Gashyantare 2021.

Man-Ykre Dangmo ukina nka rutahizamu wo hagati cyangwa agakina nka rutahizamu wo ku mpande, biravugwa ko yatangiye kugirana ibiganiro na Rayon Sports mu mpera z’icyumweru gishize, na nubu impande zombi zikaba zitari zumvikana.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru INKANGA, ni uko uyu mukinnyi ari gusaba kugurwa miliyoni 30 z’Amanyarwanda agasinya imyaka ibiri, gusa ikipe ya Rayon Sports yo ntabwo yiteguye kurenza miliyoni 15 z’Amanyarwanda.

Man-Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo yavutse tariki 29 Nzeri 1997, asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Colombe Sporting Club, ndetse akaba ari umukinnyi watangiye gufatisha umwanya mu Ikipe y’Igihugu y’abakina imbere mu gihugu.

Mu gihe bitaba bikunze ko Rayon Sports yumvikana n’uyu rutahizamu, yiteguye guhita ishaka undi mukinnyi usatira izamu aho Moussa Camara wanyuze muri iyi kipe ariwe uhabwa amahirwe, gusa hari n’andi makuru avugwa ko ishobora kuzatizwa ba rutahizamu babiri na Raja Athletic Casablanca yo muri Morocco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *