Rayon Sports yatijwe umukinnyi n’ikipe ya Raja Casablanca yo muri Maroc

Rayon Sports yamaze gusinyisha Umunya-Maroc Ayoub Ait Lahssaine nk’intizanyo.

Ait Lahssane w’imyaka 21, akina mu kibuga hagati ndetse yakurikiye mu ikipe z’abato za Raja Casablanca yo muri Maroc.

Rayon Sports na Raja Casablanca zagiranye amasezerano y’ubufatanye kuava muri Nyakanga 2021, aho guhana abakinnyi no guhugurana ari kimwe mu bikubiye muri ubwo bufatanye.

Ait Lahssaine yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya ba Rayon Sports barimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed, Hategekimana Bonheur, Nsengiyumva Isaac na Mico Justin.

Nyuma y’umukino wa gicuti wahuzaga iyi kipe ya Musanze FC, umutoza Masudi Djuma yavuze ko akomeje gushaka abakinnyi bazamufasha mu mwaka utaha w’imikino.

Ati “Ndakuramo, ndakuramo abandi, buri munsi ngomba gukuramo nkagira abo nsezerera. Sinkubwira ngo ndakuramo bangahe ariko hari abari bugende. Ni ukubaka, ntabwo wakubaka inzu ngo mu minsi ibiri ihite yuzura.”

Kuri ubu muri iyi kipe harimo abanyamahanga benshi bari gukora igeragezwa, barimo Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’, Muntore Jean Pipi, Essombe Willy Onana, Mpongo Blaise Sadam, Sanogo Souleyman, Nwosu Samuel Chukwudi, Bright Karley Appenkro, Sembi Hassan na Mumbele Siaba Claude.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *