Rayon Sports yatsinze Musanze FC mu mukino wa Gishuti(AMAFOTO)

Uyu mukino wari uwa gicuti Rayon Sports yari yasuyemo Musanze FC mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

Rayon Sport kandi yashakaga kureba abakinnyi bashya yaguze urwego bariho kugirango ifate umwanzuro wabakinnyi izakinisha umwaka utashya.

Sanago Soulaiman wo muri Mali ,Ku munota wa 5,  yahinduye umupira mwiza ariko Mpongo Sadam Blaise uri mu igeragezwa muri Rayon Sports ananirwa kuwushyira mu izamu, yaje gusimburwa na Chukwuwudi Samuel ku munota wa 33.

Ku mu nota wa 20 Mugisha François Master yinjiye mu kibuga asimbuye Nishimwe Blaise  warumaze kugira ikibazo cy’imvune.

Umukino wakomeje aho ku 30, Niyigena Clement yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Musanze FC ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko unyura hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 43, myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel yakoreye ikosa Nyirinkindi Saleh inyuma gato y’urubuga rw’amahina, iyi kufura yatewe na Saleh ariko ntiyagira icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu ntangiriro z’igice cya 2 rayons sport yakoze impinduka isimbuza Adolphe na Mujyanama,basimburwa na Bashunga Abouba ndetse na  Muvandimwe JMV .

Esouma willy Onana ukomoka muri Cameroon ku munota wa 49 yaboneye igitego cya mbere Rayons Sport,uyu mukinnyi kandi yitwaye neza kuburyo atanga icyizere ko rayons Sport izamukomezanya.

Umukino wakomeje ariko Musanze FC biyinanira kwishyura igiteko yari yatsinzwe  umukino urangira ari igitego 1-0.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *