Rayon Sports yerekanye abatoza bashya

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwerekanye abatoza bashya; Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixao na Pedro Miguel uzamwungiriza mu gihe cy’amezi atandatu azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Igikorwa cyo kwerekana aba batoza bombi cyabereye ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Gashyantare 2022.

Manuel Paixao yavuze ko atari ubwa mbere agiye gukorera muri Afurika ndetse intego ye ari ugutwara igikombe cya Shampiyona.

Yagize ati “Ndashaka gushimira Perezida wacu [wa Rayon Sports] kuri aya mahirwe. Tugiye gukora ibishoboka kugira ngo twegukane Igikombe cya Shampiyona. Abafana tuzakora buri kimwe kugira ngo tubashimishe.”

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko abatoza bashya basabwe guhesha ikipe igikombe no kongera gusohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.

Ati “Twahereye ku bunararibonye bwe kuko yakinnye muri Portugal, yatoje muri Portugal n’ibihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika. Ni umuntu uzadufasha. ni ugutsinda, ni ugusohokera u Rwanda muri Afurika, ntabwo twamuzanye ngo dutsinde gusa ahubwo no kugeza abakinnyi asanzwe ku rwego rushimishije. Twabaye dusinye amezi atandatu.”

Manuel da Silva aje gusimbura Masudi Djuma wirukanywe mu kwezi gushize nyuma yo guhagarikwa ukwezi kumwe mu Ukuboza 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *