RDB yashyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa n’abitabiriye ibitaramo.

Guhera mu mwaka 2020 mu kwezi kwa gatatu tariki ya 8 nibwo ibintu byatangiye guhindura isura kubera icyorezo cya Covid 19 bintuma ibitaramo biba imbona nkubone bihagarikwa mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo. icyo gihe Umujyi wa Kigali watangaje ko mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, ibitaramo n’ibindi birori bihuza abantu benshi bibaye bihagaritswe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, risobanura ko abantu bose bitabira ibitaramo harimo ababitegura n’abatanga serivisi zitandukanye, bagomba kuba bafite icyangombwa kigaragaza ko bikingije Covid-19 ndetse baripimishije Covid-19 kandi bakaba batanduyE.

Igikorwa cyo Kwipimisha kigomba kuba cyakozwe mbere y’amasaha 72 hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa se ubuzwi nka Rapid Test.

Mubindi bikorwa bibera ahantu hafunganye, abantu bemewe ni 30% by’ubushobozi bw’aho hantu mu gihe ahantu hafunguye ho hemewe abantu 50% by’ubushobozi bwaho.

Anategura ibi bikorwa bagomba kubisabira uruhushya nibura mbereho iminsi 10 yuko igikorwa nyirizina kiba.Ikindi ni uko abitabira bose bagomba kuba bahanye intera ya metero.

Abacuranga mu buryo bwa live bemerewe gukora mu nyubako zakirirwamo abantu nka hotel ariko na bo bagomba kuba bipimishishije mbere y’amasaha 72, bahanye intera ya metero, kandi bambaye udupfukamunwa.

Image

Image

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *