RDC: Presidanse imaje gufunga abakozi bagera kuri babiri bazira u Rwanda

Umuhuzabikorwa ushinzwe umutekano w’imbere muri Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Didier Baitopala n’umuyobozi wa Protokole, Freddy Kangudia, bafungiye muri Gereza Nkuru ya Makala bazira u Rwanda

Inkuru dukesha Mediacongo ivuga ko Umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Addis Abeba (MNSA), Claude Ibalanky, we afungiwe mu rugo kubera impamvu z’iperereza ririmo gukorwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Didier Baitopala na Freddy Kangudia barashinjwa “ikosa riremereye”. Ngo baba barashyize ahagaragara amashusho y’ibanga y’inama yahuje Perezida Tshisekedi n’intumwa ya perezida w’u Burundi. Amashusho ngo serivisi z’u Rwanda zashyize ahagaragara bikarakaza Perezida Tshisekedi.

Umufotozi wo muri perezidansi abo bagabo ngo bakuyeho ayo mafoto we yarekewe kwidegembya kwe akomeje akazi.

Bivugwa ko Didier Baitopala na Freddy Kangudia bakekwaho kuba bafitanye isano iteye amakenga na Kigali, kuri ubu itarebana neza na Kinshasa kubera ikibazo cya M23.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *