RDC yemeye ko yavongereye u Rwanda ikoresheje indege yayo ya Gisirikare

Nyuma yuko u Rwanda rushyize itangazo hanze rigaragaza ivongerwa ry’indege ya Gisirikare cya Congo,nabo bashyize bemera ko byakozwe ariko bagaragaza ko bitakozwe hagamijwe ubushotoranyi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo ivuga ko indege y’ingabo za Congo (FARDC), yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cyayo, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iyo ndege yahageze ahagana 11h20, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022.

Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Congo yashyize hanze itangazo ivuga ko indege ishinzwe ubutasi y’ingabo z’icyo gihugu “idafite intwaro yibeshye ikaguruka mu kirere cy’u Rwanda”.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bitakozwe ku bushake cyangwa hagamijwe kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu, nk’uko nabo batishimira abavogera icyabo.

Sukhoi Su-25 ni indege z’intambara zakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete guhera muri Gashyantare 1975. Izi ndege zakikorwa n’uruganda rw’Abarusiya rwa Sukhoi, zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 950 mu isaha.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *