RDF yungutse abasirikare bashya,abasore n’inkumi basoje amasomo y’ibanze ya gisirikare

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwakiriye abasirikare bashya  kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kanama 2021, basoje amasomo y’ibanze ya gisirikare yaberaga mu Kigo kiberamo imyitozo y’ibanze ya gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Habanje kwerekanwa ibyo bagezeho aho bagaragaje ubuhanga buhanitse mu kumasha no gukoresha intwaro zitandukanye, no mu myitozo ya gisirikare babonye mu masomo mbere yo kwakirwa mu Ngabo z’u Rwanda.

Gen. Jean Bosco Kazura mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga wa RDF akaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, niwe wayoboye uyu muhango.

Gen. Jean Bosco Kazura mu ijambo yagejeje kuri aba basore n’inkumi basoje amasomo ya gisirikare ndetse ababwira ko bahisemo neza kuza mu ryago wa RDF.

Ati: “Nta gushidikanya ko muzagera ku nshingano zanyu mu kinyabupufa binyuze mu mahugurwa mwabonye nk’uko mwabigaragaje uyu munsi. Muri imbaraga z’abaturage banyu mu gihe mwifatanya n’abababanjirije mu kurinda no guteza imbere Igihugu cyacu.”

Aba basore n’inkimi babasirikare bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, nyuma y’umwaka umwe bari bamaze muri ayo mahugurwa y’ibanze ya gisirikare.

Src:imvahonshya

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *