REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze (REB) giherutse kwima akazi abakandida mu rwego rw’uburezi barushije abandi amanota, kandi ngo cyanze kubatega amatwi ngo gikemure ikibazo cyabo.

Tariki ya 24 Nzeri 2023 ni bwo REB yatangaje ko yahaye akazi bamwe mu bakandida bari ku rutonde rw’abategereje (waiting list) rw’umwaka w’2021 n’2022 ndetse na bagenzi babo batsinze ibizamini byo muri uyu mwaka.

Iki kigo cyagize kiti: “REB iramenyesha abakandida bari ku rutonde rw’abategereje rwa 2021, 2022 n’abakoze ndetse bagatsinda ibizamini byakozwe uyu mwaka wa 2023, ko bamwe muri bo bashyizwe mu myanya y’akazi. Murasabwa kwihutira gusura konte zanyu kugira ngo mwemeze aho mwashyizwe.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru  BWIZA gifite ibimenyetso agaragaza ko REB yatanze akazi ariko bamwe mu bakoze ibizamini mu Kuboza 2022, bari ku rutonde rw’abategereje, kandi bagize amanota agera kuri 91% ntibagahabwa, ahubwo gahabwa abakoze muri uyu mwaka w’2023 barimo n’abagize amanota 70%.

ABAGIZE MURI 70% BAKOZE IBIZAMINI MURI KANAMA 2023 BAHAWE AKAZI
ABAGIZE AMANOTA ABARIRWA MURI 90% NTABWO BAHAWE AKAZI

Umwe muri aba bakandida bavuga ko barengana yeretse iki kinyamakuru ko yagize amanota 90% mu kizamini cyo kwigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (Kinyarwanda A0). Yagaragaje uburyo hari benshi bakoze ikizamini muri Kanama 2023 bahawe akazi, ariko we akaguma ku rutonde rw’abategereje.

Uyu tariki ya 26 Nzeri yagize ati: “Twakoze ikizamini cyo kwigisha muri December 2022 kuri Kinyarwanda A0, hanyuma mu kwezi kwa Gatandatu basubiza imyanya ku isoko dusanga na Kinyarwanda A0 mu myanya bagaruye nayo irimo, tubajije REB niba tuzongera kudepoza baratubwira ngo si ngombwa ku muntu ufite hejuru y’amanota 70% kuko nibajya gutanga imyanya nitwe bazaheraho ariko ejo bajya gutanga imyanya twatunguwe no kubona badutaye bifatira abakoze ejobundi mu kwezi gushize kwa Munani, tukabona twarazize akarengane.”

Undi mukandida yakoze ikizamini cy’amateka n’ubumenyi bw’Isi (History-Geography A1), agira amanota 75%. Aravuga ko mu bo bakoranye harimo n’uwagize amanota 89% kandi bose bagumye ku rutonde rw’abategereje, akazi gahabwa abakoze muri Kanama 2023 barimo n’abo barushije amanota.
Ngo ubwo yabazaga ikibazo cye, ntacyo abayobozi n’abakozi bo muri REB bamusubije. Ati: “Twagerageje kwegera REB ngo tumenye icyabiteye ntibadusubiza, nabahaye email ntibayisubiza byumwihariko ejo twohereza umuntu kuri REB gusobanuza bamubuza kwinjira kuburyo kugeza ubu ntawuzi icyo duteganirijwe. Mutubarize ikidureganirijwe kuko twarenganye nukuri.”

Hari uwagize amanota 71% na we wakoze ikizamini cya Kinyarwanda A0. Yagize ati: “Njyewe mfite amanota 71. Kandi abo bahaye bageza kuri 70. Muri twebwe abafite za 90, 80 nta kazi bigeze babona. Ntitwumva ukuntu baha umuntu ukoze ejo bundi, turi list, bakageza kuri 70, hari abafite amanota menshi kuri list batigeze bahabwa akazi. List yacu iragenda imara igihe, ita agaciro, hejuru y’uko bahaye akazi utaramara n’ukwezi akoze ikizami.”

Uyu mukandida avuga ko aka ari akarengane. Ati: “Urumva baraduhemukiye. Twasabye gukora ikizamini mu kwa 8, baratubwira ngo umuntu uri muri 70 kuzamura ntasubire mu kizamini. Dutangazwa rero no kubona abo twarushije amanota ari bo bashyizwe mu myanya.”

Aba bose barahuriza ku kuba baragejeje ikibazo cyabo ku bayobozi barimo ushinzwe abarimu muri REB, Léon Mugenzi, ndetse “n’umudamu ushinzwe placement” bamwe ntibagira icyo babasubiza, abandi babasubiza ko byatewe na “sisiteme yagize ikibazo”, abandi bababwira ngo “Tubirimo”. Bigaragara ko hari n’abakoresheje email, na bwo ntibahabwa igisubizo.

Nyuma y’impungenge z’uko bashobora kutarenganurwa, kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 hari itsinda ry’abakandida bahuje ikibazo bagera kuri 20 ryagiye ku cyicaro cya REB kiri mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo, rijya kubaza iki kibazo. Bamwe mu bari baririmo batangaje ko batashye badahawe igisubizo kibaha icyizere ko bazarenganurwa.

Umukandida uri mu bagiye ku cyicaro cya REB aravuga ko yakoze ikizamini cy’amateka n’ubumenyi bw’Isi (History-Geography A1). Yagize amanota 74%, ariko ngo hari abakoze muri uyu mwaka w’2023 bakamutanze. Kuri uyu wa 28 Nzeri yagize ati: “Naranahugurutse nigira kuri REB, nagiyeyo ejo. Tugezeyo, tuberetse akarengane twakorewe, baratubwira ngo ni sisiteme yagize ikibazo, ariko ngo umuntu utanyuzwe n’ibyo bamusubije, ngo yajya kurega mu nkiko.”

BWIZA, nyuma yo kugezwaho iki kibazo n’abakandida batandukanye guhera tariki ya 26 Nzeri 2023, yandikiye REB ikiyigaragariza, ariko ntacyo iki kigo cyigeze kivuga.

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *