Amakuru y’urukundo rwa Rugangura Axel n’uyu mukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jojo Ashley amaze igihe avugwa nubwo ba nyiri ubwite batakunze kwerura ngo bayahamye.
Nubwo bari bamaze igihe baca amarenga y’urukundo rwabo, ku wa 8 Ukuboza 2021 Rugangura yaje kurushimangira abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Ni nyuma y’aho yafashe ifoto y’uyu mukobwa bakundana, arangije ashyiraho amagambo agira ati “Umurongo w’ubuzima.”
Amakuru ahari ni uko uyu mukobwa aherutse mu Rwanda mu minsi yashize, akaba yarabonanye na Rugangura mu buryo bw’ibanga.
Nyuma yo kubonana no kuganira, hari amakuru avuga ko ubwo umukobwa yari asubiye muri Amerika urukundo rwabo rwajemo agatotsi icyakora kugeza ubu bakaba baramaze kwiyunga.
Jojo Ashley umukunzi wa Axel Rugangura.
Axel Rugangura
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube