Reba bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye kanseri y’inkondo y’umura nicyo wakora ngo uyirinde

Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe muri canseri zihangayikishije isi dore ko iyi kanseri iri ku mwanya wa kabiri mu ma kanseri y’abagore, umwanya wa mbere ukabaho kanseri y’ibere. Iyi kanseri ifata kenshi abagore bakiri bato. Iyi kanseri niyo ifite umwanya wambere mu makanseri mu kwica abagore mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda.

Kubagore batarafatwa niyo kanseri, kwisuzumisha kenshi bishoboka bituma ibimenyetso biyibanziriza bimenyekana kare maze hakagira igikorwa hakiri kare kuburyo umugore ashobora gukira burundu. Ibyo kandi bituma impfu ziterwa niyo kanseri zigabanukaho mirongo itanu kw’ijana (50/100).

IBIMENYETSO BYA KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA

  • Ikimenyetso gikunze kwigaragaza ni ukuva amaraso aturutse mu gitsina kandi umugore atari mu mihango, cyane cyane biba nyuma y’imibonano mpuzabitsina ;
  • Ibindi bimenyetso bishoboka ni umurenda wo mugitsina uba mwinshi kurusha uko bisanzwe, ukanuka, uvanze n’uturaso, no kuribwa mu kiziba cy’inda.

N.B. igihe hagaragaye kimwe muri ibi bimenyetso, ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga.

IBITERA KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA
Igitera kanseri y’inkondo y’umura ntikiramenyekana, ahubwo hari ibizwi iyo kanseri yuririraho ifata umugore.
• Hafi abagore bose bafite kanseri y’inkondo y’umura baba baranduye agakoko kitwa HUMAN PAPILLOMAVIRUS. Ibindi bintu iyo kanseri yuririraho ifata abagore n’abakobwa ni ibi bikurikira :

  • abagore n’abakobwa bakiri mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina,
  • gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo benshi,
  • gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo udasiramuye,
  • gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto,
  • gukora imibonano mpuzabitsina kenshi,
  • kubyara kenshi,
  • imibonano mpuzabitsina ku mugore wacuze (utakijya mu mihango kubera imyaka),
  • gukoresha imiti bita oestro-progestatifs ikoreshwa mu kuringaniza imbyaro (planning familial) bituma kurwara iyo kanseri byiyongeraho 1 %,
  • gufatwa kw’inkondo y’umura na virus yitwa herpes
  • kunywa itabi,
  • Uburwayi bwa SIDA.

WABIGENZA UTE NGO WO GUFATWA N’IYO KANSERI ?
Ubundi hari indwara umugore agira ( lésions précancéreuses) zizavamo kanseri yica iyo hatagize igikorwa. Izo ndwara ziravurwa zigakira, bityo umugore ntarware kanseri y’igikatu y’inkondo y’umura. Izo ndwara zivamo kanseri y’inkondo y’umura zimenywa na muganga iyo agusuzumye akanafata kandi akanasuzumisha muri laboratwari uduhungukira tw’inkondo y’umura (frottis cervico-vaginal). Bityo rero, kugirango abagore n’abakobwa batazarwara kanseri y’inkondo y’umura, bagombye gukurikiza ibi bikurikira :

  • Kwirinda ibyo kanseri yuririraho twavuze haruguru,
  • Kwipimisha buri myaka ibiri kuva ugize imyaka 21 y’amavuko (cyangwa kuva umukobwa akikora imibonano mpuzabitsina ye yambere) kw’ivuriro aho abaganga bashobora gufata no gusuzuma utuvungukira tw’inkondo y’umura,
  • abashobora kubona urukingo rw’agakoko ka HUMAN PAPILLOMAVIRUS, barufata,
  • hari imiti yerekanye ko ikaze muri laboratwari mu kurwanya HUMAN PAPILLOMAVIRUS ikoreshwa mu barwaye ako gakoko : carraghénane (extrait d’algues rouges)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *