Reba imodoka izahembwa “Mr Rwanda” (AMAFOTO)

Iyi modoka izahembwa Mr Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw, yamurikiwe itangazamakuru kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 mbere y’ikiganiro n’abanyamakuru.

Iyi modoka yatanzwe na TomTransfers ari nayo sosiyete yateye inkunga irushanwa rya Mr Rwanda rigiye kuba bwa mbere muri uyu mwaka.

Ni irushanwa riri gutegurwa na Sosiyete yitwa ‘Imanzi Agence Ltd’ ifatanyije na TomTransfers.

Byitezwe ko ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda rizatangwa muri Gashyantare 2022.
Abasore bose bifuza guhatanira batangiye kwiyandikisha kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *