Reba Uko abakirisitu b’i Kigali binjiye muri Noheli ya 2021 (Amafoto)

Amateka ya Gikirisitu agaragaza ko Noheli yatangiye kwizihizwa ku wa 25 Ukuboza 336 ku Ngoma y’Umwami w’Abaroma witwaga Constantine, ari na we wabaye uwa mbere wemeye kuyoboka ubukirisitu.

Kuva icyo gihe, tariki 25 Ukuboza ifatwa nk’umunsi udasanzwe ku bakirisitu kuko ari bwo bibuka bakanizihiza ivuka rya Yezu/Yesu, umucunguzi w’abantu.

Ijambo Noheli rikomoka ku ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “umunsi w’amavuko/isabukuru y’amavuko”. Mu Cyongereza Noheli yitwa “Christmas”.

Imyiteguro y’uyu munsi iba ari myinshi mu ngeri zitandukanye, aho usanga mu bigo bya leta n’ibyigenga, amahoteli n’izindi nyubako bateguye ikirugu nk’ikimenyetso cy’uyu munsi wa Noheli.

Guhera ku mugoroba wa Tariki 24 Ukuboza 2021, abemera uyu munsi bawinjiramo bajya mu bitaramo byawo biba byateguwe hirya no hino mu madini atandukanye, bikaba akarusho bucyeye bwaho ku munsi nyirizina, aho bizwi ko n’utaherukaga mu rusengero yikubita agashyi akahaboneka.

Kimwe n’umwaka washize, kuri iyi nshuro yizihijwe mu buryo budasanzwe ahanini kubera ko u Rwanda n’Isi muri rusange bigihanganye n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye hafatwa ingamba zitandukanye zirimo izikumira abatarikingije kwinjira mu nsengero n’amasaha ntarengwa yo kuba bageze mu ngo zabo.

IGIHE yatembereye mu nsengero zitandukanye kureba uko abakirisitu bizihije Noheli, yaba abo muri Kiliziya Gatolika, ADEPR, Restoration Church n’ahandi, tubakusanyiriza amafoto y’uko byari byifashe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *