Remera: Itorero ry’abadiventisiti bu munsi wa 7 bujuje urusengero rwa Miliyoni 730(AMAFOTO)

Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda bo mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, barishimira kuba biyujurije urusengero rwuzuye rutwaye miliyoni 730 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro ku itariki 20 Ugushyingo 2021, ifungurwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, washimiye abo bayoboke ku muhate bagize bagaragaza ubwitange budasanzwe bwo kwishakamo ibisubizo.

Uru rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rwubatse i Remera, rwiswe Kigali Bilingual Church, rufite ubushobozi bwo kwakira abizera 1500 bose bicaye neza.

uru rusengero rugizwe n’ibice bitatu aho igice cyo hejuru, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300, igice gisanzwe cyo hasi kikakira abagera mu 1200, hakaba n’igice cyo hasi (cave), gikorerwamo imirimo inyuranye irimo ahantu habiri higishirizwamo abana, aho ibyo byumba byombi byakira abantu 140, hakabamo ibikoni n’ibindi biro bitangirwamo serivise zinyuranye.

amakuru dukesha Kigali Today Umushumba mukuru w’iryo torero rya Remera Sano Patrick, yavuzeko  bageze ku musozo w’icyo gikorwa, byaturutse mu mbaraga z’abizera ziyobowe n’Imana, habaho gukunda umurimo wayo no gushyira hamwe.

Avuga ko inkunga yatanzwe itaturutse ku bushobozi bw’abizera gusa, ahubwo byaturutse no ku bitekerezo ndetse n’ubumenyi bwa bamwe muri abo bizera.

Ati “Ni imbaraga z’Abizera bafashijwe n’Imana gukunda umurimo wayo no gushyira hamwe, kuko mu by’ukuri si uko harimo abafite ubushobozi kurusha abandi gusa, icyabidushoboje ni ugufatanya no kugira ubushake, ikindi ni uko hatatanzwe inkunga z’ubushobozi bw’amafaranga gusa, ahubwo n’ibitekerezo by’abantu, urugero nta mu Enjeniyeri waturutse hanze ngo aze kubaka kuri uru rusengero, byose byakozwe n’Abizera”.

Sano avuga ko hashize imyaka itatu bubaka urwo rusengero, aho batangiye mu mwaka wa 2018, ariko ntibacibwa intege n’icyorezo cya COVID-19, bakomeza gushyira hamwe kugeza ubwo bageze ku ntego bari bihaye, kandi bubahiriza n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Uwo muyobozi avuga ko kuba urwo rusengero rwuzuye ari kimwe mu byashimishije Abizera birinze gutererana ubuyobozi bw’itorero, ashimira na Leta y’u Rwanda yakomeje kubaba hafi muri icyo gikorwa.

Umwe mu bizera batanze imbaraga zabo mu kubaka urwo rusengero, yabwiye Kigali Today ko bashimira Imana yabafashije muri icyo gikorwa ntibacika intege.

Ati “Ni twe twabashije kubaka urusengero rwacu, ariko ntitwakwihandagaza ngo tubyiyitirire, ni Imana yabidufashijemo, turayishimira cyane kuko kubona Abizera bagera muri 800 bagira ubumwe imbaraga zabo bakazishyira hamwe kugira ngo babashe guhuza ubwo bushobozi, ufite bwinshi, ufite uburi hagati, ufite buke buri wese akumva ko agomba kugira icyo atanga, ni Imana ibakoresha, ni ibitangaza mu maso yacu kuba twujuje uru rusengero n’ibihe bikomeye twanyuzemo bya COVID-19”.

Uwo mwizera waganiriye na Kigali Today kandi, yashimiye n’inshuti zabo zisengera mu yandi madini ku bufasha batanze kugira ngo iyo nyubako yuzure.

Ati “Tubyitiriye itorero ryacu gusa, twaba tubeshye kuko hari n’inshuti zacu zitari Abadivantisiti zagiye zitanga ubufasha bwazo muri iki gikorwa, twagiye dutegura uburyo bunyuranye bwo guhura tukiga uko twakusanya inkunga tukuzuza uru rusengero, ukazana inshuti zawe zisengera ahandi, inshuti zacu rwose zikitanga, turabashimira

Mu mpanuro za Minisitiri Gatabazi wafunguye urwo rusengero ku mugaragaro, yasabye abizera mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi gukomeza kuba abizera beza, ariko kandi bakaba n’abaturage beza bafite ubushake bwo kuzamura iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Ashimira kandi Itorero ry’Abadivantisiti ku ruhare ryagize mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, abasaba gukomeza gufasha Leta mu gushishikariza abatarafata urukingo kwitabira kurufata.

Ashimira kandi iryo torero n’andi madini n’amatorero, ku bufatanye bwiza bakomeje kugirana na Leta muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere Igihugu, no guhindura imibereho y’abaturage.

N’ubwo batashye ku mugaragaro urwo rusengero, ngo hari ibikorwa binyuranye bagitunganya kugira ngo rwuzure neza nk’uko babyifuza.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *