RIB yamuritse impuzankano yayo [AMAFOTO]

RIB, rwatangaje impuzankano y’abagenzacyaha n’abakozi barwo, hagamijwe kurushaho gutanga serivisi nziza, kuzuza inshingano zo gukumira, gutahura no kugenza ibyaha.

Ni ubwa mbere mu gihe RIB imaze, igiye kugira impuzankano yihariye iranga abakozi bayo.

Impuzankano nshya za RIB ziri mu byiciro bibiri; hari izo mu biro n’izo mu kazi hanze y’ibiro.

Imyambaro yo mu kazi igizwe n’umupira w’ubururu w’amaboko magufi n’ijile iriho izina rya nyirayo ku ruhande rw’iburyo na nimero imuranga ibumoso ndetse n’ipantalo ijya gusa n’ivu n’inkweto z’umukara.

Impuzankano yagenewe ibirori n’abakozi bo mu biro igizwe n’ikote ry’umukara, ishati y’ikijuju na karuvati y’umukara iriho ikirango cya RIB ndetse n’inkweto z’umukara.

Ikote ririho amazina y’umugenzacyaha ku ruhande rw’iburyo mu gituza mu gihe ipantalo cyangwa ijipo nabyo ari umukara.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko impamvu y’iyi mpuzankano, ari ukorohereza abaturage kumenya Abagenzacyaha no kubaha serivisi.

Ati “Impamvu ni ukugumya kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi z’ubugenzacyaha kugira ngo abagana RIB babashe gutandukanya abagenzacyaha n’abandi bantu. Ibi ni mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi.”

Ibi kandi bizafasha abaturage gutandukanya abakozi ba RIB n’abatari abayo. Nubwo hashyizweho impuzankano, birashoboka ko umukozi wa RIB yajya mu kazi atayambaye.

Dr Murangira yavuze ko mu gihe umukozi wa RIB atambaye umwenda umuranga bitewe n’akazi, yerekana ikarita.

Kbibaza ko  kwambara imyenda kw’abakozi ba RIB, bitazorohereza abakekwaho ibyaha kuba batoroka cyangwa bakihisha Abagenzacyaha, Dr Murangira asobanura ko nta mpungenge zihari.

Ati “Gufatwa k’ukekwaho icyaha bigira uburyo bwemewe n’amategeko bikorwamo. Uwihisha na we agira uburyo ashakwamo kandi agafatwa. Nta mpungenge biduteye kuko hari uburyo bwinshi bunyuranye kandi bwemewe n’Amategeko RIB ikoresha mu gutahura ibyaha, gufata no gufunga abakekwaho kugira uruhare muri byo.”

Ntabwo higeze hatangazwa ingengo y’imari yakoreshejwe mu gukora iyi mpuzankano.

Itegeko ribemerera gukoresha imbunda

Amategeko yemerera Umugenzacyaha kuba yakoresha cyangwa akitwaza imbunda mu gihe biri ngombwa.

Bigaragara mu ngingo ya 10 mu gika cyayo cya 11 cy’itegeko rishyiraho RIB, byose bigamije kugira ngo urwo rwego rubashe kuzuza inshingano rwahawe.

Dr Murangira ati “Muri ubwo bubasha Umugenzacyaha ahabwa n’itegeko harimo gukoresha imbunda igihe cyose biri ngombwa. Itegeko ryongeraho ko usibye n’imbunda, Umugenzacyaha yemerewe n’ibindi bikoresho by’umutekano bya ngombwa mu gushyira mu bikorwa inshingano z’Urwego kandi Abagenzacyaha baba barahuguwe kuzikoresha.”

Ihame ry’Uburinganire rirubahirizwa muri RIB

Kuri ubu RIB ifite abakozi 1.279 bavuye kuri 869 yatangiranye. Iteka rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ya RIB, riteganya ko urwo rwego rugira abakozi bagera ku 1.579.

Dr. Murangira yagize ati “Ihame ry’uburinganire riri mu byitaweho mu ishyirwa mu myanya ry’abakozi ba RIB, kuko kuri ubu abakozi b’igitsinagore bageze kuri 27% kandi bari no mu myanya ifata ibyemezo naho ab’igitsinagabo ni 73%. RIB izakomeza kongera umubare w’abagenzacyaha hubahirizwa ihame ry’uburinganire.”

Yongeyeho ati “Uyu ni Umwanya mwiza wo gushishikariza abakobwa kwitabira kujya mu kazi k’ubugenzacyaha.”

RIB yatangaje ko biteze ko ab’igitsinagore bazava kuri 27% bakarenga 30% by’abakozi bose.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *