Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwanyomoje amakuru yabyukiye ku mbuga nkoranyambaga ko Ndimbati wari umaze iminsi atawe muri yombi ko yaba yarekuwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yanyomoje aya makuru ahamya ko Ndimbati agifunze.
Ati “Uwihoreye Jean Bosco, uzwi nka Ndimbati aracyafunze by’agateganyo, iperereza rirakomeje ku cyaha acyekwaho cyo gusambanya umwana, kandi hari ibimenyetso bifatika bituma aguma gucyekwako kuba yarakoze icyaha. Dosiye ye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.”
Ndimbati yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 2022 nyuma y’amakuru yari amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko babyaranye impanga ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.
Kugeza ubu Ndimbati acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB i Rwezamenyo.