RIB yerekanye umugabo washukaga abagore n’abakobwa ko agiye kubaha akazi ubundi akabasambanya

RIB, kuri uyu wa Kabiri yeretse  itangazamakuru umugabo w’imyaka 35 ukekwaho gushuka abakobwa n’abagore akabahamagara kuri telefone ngo baze abahe akazi, yahura nabo akabasambanya akabiba n’ibyo bari bafite.

Amahano uyu mugabo yakoraga ,nuko yashukaga abagore n’abakobwa abahamagara kuri telefone akababwira ko agiye kubaha akazi,bakaza baguhurira muli Lodge yamara kubasambanya akabambura ibyo bari bafite ubundi akaburirwa irengero.

Ubwo urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamerekaga itangazamakuru rwasobanuye ko uyu mugabo w’imyaka 35 yari amaze gushuka abantu batanu barimo babiri yari yarasambanyije.

Icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato nicyo akurikiranyweho ndetse nicyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *