Ribara uwariraye! Uko ‘body to body’ yari itumye nsambanira mu cyumba cya ‘massage’

Umunyarwanda yaciye umugani ati “Ijoro ribara uwariraye!” Ku wa Kabiri w’iki cyumweru uwo mugani wansohoreyeho mbura aho nkwirwa, ngenda ngiye muri massage birangira umubiri untamaje nubwo Allah yakinze akaboko.

Singiye gutinda mu magambo bavandimwe, gusa aho umugabo aguye undi arenzaho utwatsi! Wirinde kunseka kuko na we byakubaho.

Nari niyicariye ku kazi nk’ibisanzwe, imbeba ya mudasobwa yanjye izenguruka muri ‘écran’ ari na ko inzegurutsa ibice bitandukanye by’Isi ndeba uko byiriwe.

Mugenzi wanjye twari twicaranye yarebaga muri telefone yisetsa, ngeze aho ngira amatsiko yo kumenya ibyo yisetsamo, mubajije aransubiza ati “harya ujya ugana muri massage?”

Nashatse kwanga kumusubiza kuko arabizi ko nyikoresha nubwo atari ibintu bya buri munsi. Mu kwirinda kumusuzugura, namusubije nikiza nti ‘Njyayo nyine’.

Uwo musore dukorana yarongeye ambaza niba ibyitwa ‘body to body massage’ (umubiri ku mubiri) mbizi, musubiza ko ‘ntabyo nzi’.

Nakomeje kumuhata ibibazo ngo ansobanurire uko bimeze n’aho bikorerwa, yanga kumbwira byinshi gusa andangira aho nzajya ‘bakabinkorera’ ati ‘kandi nugaruka uzambwira’.

Nabanje kubitekerezaho gato, hashize iminsi ibiri ku wa Mbere tariki 11 Mutarama 2022, ahagana saa Kumi n’igice z’umugoroba nsoje akazi, nigira inama yo kunyura ha hantu bandangiye, nkiyumvira icyo abandi bandushije muri ‘body to body Massage’.

Ntababeshye umunaniro wari wose ariko n’amatsiko na yo ari uko ngo menye neza ibikorerwa muri icyo cyumba nari nabwiwe ko kidasanzwe mu Isi ya massage.

Ha hantu nta nubwo ari kure y’aho ntaha. Nafashe moto yerekeza mu gace bari bandangiye ahari inyubako batangiramo izi serivisi.

Nk’umunyamakuru utarifuzaga kugwa mu makosa yo kurenza amasaha yo gutaha, nagerageje kwihuta kugira ngo bagire igihe cyo kunyitaho n’igihe ntahira nubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Nahageze umunsi uciye ikibu, nsanganirwa n’abakobwa b’ikimero bategereje abakiliya ngo babiteho bya nyabyo! Mvugira uti ‘bya nyabyo’!

Mu nda yanjye ntabwo byari byifashe neza, nari niriwe mu kazi mbura akanya ko gufata amafunguro, mu gihe ijisho ryanjye rigitoranya umwari ugomba kunyitaho, ngereka akaguru ku kandi ntumiza agafiriti.

Icyakora nubwo nateraga akajisho muri aba bakobwa ngo ngire uwo mpitamo, hari uwo nari narangiwe kare bambwira ko ari icyitegererezo mu gukora ‘body to body massage’.

Nari nabanje no kumuhamagara mubwira ko mpageze, ambwira kuba ntegereje gato kandi ansezeranya kunkorera igishoboka cyose umunaniro ukaba amateka mu mubiri wanjye uwo munsi, ati ‘upfa kuba ufite amafaranga’.

Ndangije kwifata neza ku gafiriti n’agafanta nari natumije, umwanya w’ibitangaza wari ugeze. Nari ndi hafi yo kujya mu cyumba cy’iyerekwa aho inzobere muri ‘body to body massage’ zigaragariza, abagabo badakomeye mu gakiza bakahavana iruba, abaguye kera bakahava bajya mu ntebe ya Penetensiya.

Wa mukobwa wari wiyemeje kumfasha uko nshaka kose yampaye ‘karibu’. N’ibitwenge byinshi ati “Urashaka iyihe massage? Urashaka iyoroshye cyangwa ikomeye? Ni ‘full body’ cyangwa ni ‘body to body?’”

Bwari ubwa mbere nkoresha ‘massage’ aho hantu biba ngombwa ko nsobanuza nkamenya neza iby’ayo magambo mashya mu matwi yanjye icyo asobanuye.

Abagabo turiyemera ngo nta soni tugira ariko uwo munsi nari nabuze aho nkwirwa. Umwana w’umukobwa yambwiraga mu rurimi rukomeye, njya nemera ko abantu turutana!

Umukobwa yemeye kunsobanurira itandukaniro ry’amoko ya massage yigeze kumbwira, avuga ko ‘body to body’ ari uburyo bakorera umuntu massage bamukubaho umubiri. Aha urahumvise neza? Bamukubaho umubiri. Bivuze ko ari ukorerwa massage n’uyimukorera bose baba bambaye nka ‘Adamu na Eva’ mu busitani bwa ‘Edeni’.

Iyi ngingo irakomeye bavandimwe, aha yahageze natangiye gukanaguzwa nibaza niba namureka agakomeza cyangwa agafungira aho nkakizwa n’amaguru.

Mwibaze imibiri ibiri, uw’umugore n’uw’umugabo ikubanaho buri segonda mu cyumba cya bonyine nta rindi jwi ribarogoya! Mwibaze uwo mugabo ugaramye hasi, amabere y’umugore yogoga igituza akagera aho ntazi.

Ntangiye gukanura, umukobwa yarampumurije ati ‘Umubiri wawe nuramuka ukunaniye, hari uburyo bwo kuwuruhura’. Yambwiye ko umukiliya unaniriwe mu rugendo hagati, akifuza kuruhurwa uwo mutwaro yongeraho amafaranga make, ubundi rugahana inkoyoyo!

Nanze kubaza byinshi, mubaza ku itandukaniro ry’ibiciro kugira ngo numve aho nishyikira. Yambwiye ko niba nifuza gukora ‘sauna’, nsabwa 5000 Frw, mu gihe massage isanzwe ari 15000 Frw.

Ushaka ‘body to body’ yishyura ibihumbi 20 Frw, ni nako bigenda kuri full body imwe bananura bakageza no ku myanya ndangagitsina.

Uyu mukobwa wari wirekuye mu kunganiriza, yambwiye ko mu gihe naba nifuje gutera akabariro nakongeraho 15.000 Frw, nkataha meze neza.

Narisatse mu mufuka numva ayo mafaranga yose ntibiza gukunda, ntangira gukatuza umukobwa aratsemba ati ‘Ubwo nibitavamo urakoresha massage isanzwe’. Ati ‘ibiciro ni abakoresha babishyizeho sinjye’.

Nongeye kwisaka, ncokoza Mobile Money mbona aya ‘body to body’ arabonetse, nsigara nibaza aho mvana ayo gukiza umubiri nibinkomerana.

Nafunze umwuka ngarama kuri ka gatanda, umwenda w’imbere aba ari wo wonyine usigara. Umukobwa na we yabigenje atyo, atangira kunsirita ananyitsiritaho umubiri wose, aho ahuye n’ibimutangira agakoresha ya mavuta yoroshye cyane.

Bagore namwe bagabo, kwihagararaho ni bibi. Ntabwo byategereje umwanya munini kuko ubushagarira bwazamutse umubiri wose, iruba [lust] na ryo rimbuza amahwemo. Uwo mukobwa na we ntiyahirwa, agukorera igishoboka cyose ku buryo na ya cumi na bitanu y’inyongera ayasigarana.

Natangiye gukubita akajisho aho nasize amafaranga, musaba kumpereza ikofi nkareba ko imibare iza guhura neza. Acyumva ko nshaka guhuza na we imibiri bya nyabyo, yarushijeho kumpa ‘care’, na wa mwenda w’imbere ashaka kuwuvanamo.

Mwibuke ko nari nagiye nk’umunyamatsiko ushaka kumenya iby’iyo body to body massage, gusa uko byarushagaho gufata indi ntera ubushyuhe bunyiruka mu mubiri, ni nako ubwoba bwarimo burushaho kunsaga nibaza byinshi.

Mu gihe ndi kwahagira, umutima utera nk’uwariye ‘urusenda’ rwa bushari, umukobwa na we yicinya icyara ati ‘aya ndayariye’, nibutse ko naje nk’umunyamatsiko, icyanzanye atari ukurenga nkagera n’aho ntera n’akabariro, cyane ko umutimanama wanjye utarimo ubinyemerera.

Ibyari byanjyanye byari birangiye, nahagurutse niruka mfunga ishati n’ipantalo, nyamukobwa arumirwa. Ati ‘bigenze bite’, nti ‘nari nibagiwe ko ku kazi mpafite izindi gahunda zihutirwa kandi amasaha yamfashe’.

Nishyuye ya yandi ibihumbi 20 Frw, nyura aho nasize agakapu kanjye ndataha ariko ngendana akangononwa kuko aho byari bigeze ni hamwe ‘umutima wari ukunze ariko umubiri ufite intege nke’.

Nguko uko namenye ibya ‘body to body’, yari itumye nsambanira mu cyumba cya ‘massage’ ariko nkisama ntarasandara. Ribara uwariraye, ngiyo inkuru yanjye!

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *