Ric Hassani yageze i Kigali

Ric Hassani yamaze kugera i Kigali aho aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya ‘Fantasy Music Concert’ azafatanyamo na Symphony Band.

Ric Hassani yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa 29 Ugushyingo 2021, ni mu gihe igitaramo kizaba tariki ya 4 Ugushyingo aho kizabera muri Kigali Convention Center.

Akigera i Kigali yahise yerekeza ku ‘Ubumwe Grande Hotel’ mu kato, afatwa ibizamini bya Covid-19 mbere y’uko akomeza gahunda ze.

Biteganyijwe kandi ko ku munsi w’ejo tariki ya 1 Ukuboza azasura ishuri rya muzika ryo ku Nyundo.

Byitezwe ko Ric Hassani, Symphony Band, Mike Kayihura, Confy na Nel Ngabo aribo bazasusurutsa abantu mu gitaramo kizaba tariki 4 Ukuboza 2021.

Iki gitaramo  Kizabera muri Kigali Convention Centre.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *