Romelu Lukaku munzira imwerekeza muri Chelsea

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na rutahizamu Romelu Lukaku kuyikinira uyu mwaka w’imikino aho azaba aturutse mu ikipe ya Inter Milan yo mugihugu cy’u Butariyani.

Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi biratangazwa  ko Chelsea yemeye kwishyura miliyoni 98 z’amapawundi Inter ndetse n’iyi kipe ikaba yahise ishaka umusimbura wa Lukaku uzaba umunya Colombia,Duvan Zapata wakiniraga Atalanta.

Bitangazwa ko aya makipe yabashije kumvikana kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’iminsi ari mu biganiro byimbitse.

Uyu rutahizamu w’imyaka 28, Chelsea imuguze nyuma yuko ibuze Erling Haaland wa Dortmund.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *