Rose Muhando agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo azahuriramo n’abarimo Mbonyi, Aline, Gaby na Bosebabireba

Umuramyi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Rose Muhando, agiye gutaramira mu
Rwanda ku butumire bwa Rwanda Gospel Stars Live yamutumiye mu gitaramo cyiswe Praise and
Worship kizahuriramo abahanzi nyarwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nk’uko bigaragara ku nteguza y’iki gitaramo Rose Muhando azakorera i Kigali, kizahuza abahanzi
benshi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live barimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire,
James na Daniella, Theo Bosebabireba, Gaby Kamanzi, Serge Iyamuremye, Kingdom Ministries,
True Promises, MD, Annette Murava n’abandi.

Ni igitaramo kizaba tariki 06 Werurwe 2022, kibere kuri Canal Olympia ku i Rebero guhera saa
kumi za nimugoroba. Muri iki gitaramo harimo abahanzi bazahabwa umwanya ukomeye barimo
Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bose babireba, Gaby Kamanzi, True Promises na
Gisubizo Ministries ndetse n’abandi bose bazahurira mu cyo bise Union ariko bakazanaririmba
indirimbo imwe imwe mu zabo yakunzwe nk’uko amakuru ava imbere mu bari gutegura iki
gitaramo abivuga

Rwanda Gospel Stars Live ni igikorwa (Event) ngarukamwaka cyateguwe na sosiyete y’abikorera
ari yo Metts Rwanda Service. Abahanzi bari muri iki gikorwa cya Rwanda Gospel Stars live ni 15,
buri umwe akaba afite umushinga uzagirira akamaro abanyarwanda yaba mu byo aba bahanzi
bakora umunsi ku munsi bibafasha cyangwa bifasha abanyarwanda muri rusange, harimo gufasha
abatishoboye, kubaka ibikorwa remezo bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana, gusubukura
ibikorwa bari baratangiye bikabura ubushobozi n’ibindi.
Umuhanzi uzahiga abandi mu kugira umushinga mwiza no gushyigikirwa cyane, azashyikirizwa
Miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda ziyongera ku yo yagiye ahabwa mu gushyigikira umushinga
we kubera ko nta muhanzi uzataha amaramasa bitewe n’uko iyo umushyigikiye amafaranga ajya
ku mufuka we.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *