Rubavu: Akurikiranyweho kwica umwana warufite umwaka umwe kubera agahinda yarafite ko kubyara inshuro eshatu abana be bapfa

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugore utuye mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umwana w’umwaka umwe yareraga.

Uyu mugore yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’agahinda kuko yari amaze kubyara inshuro eshatu abana be bapfa.

Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha uyu mugore akimara kubona ko umwana amaze gupfa, yahise amuheka (aheka umurambo), amujyana kwa muganga kandi azi neza ko yamaze gupfa, agezeyo nibwo yahamagaye umuyobozi w’umudugudu amubwira ko yari agiye gusenga yicaye ku igare hanyuma umwana ahubuka mu mugongo agwa hasi arapfa.

Uyu mugore yahise agaruka abeshya ubuyobozi ko muganga amubwiye ngo nasubizeyo umwana bamushyingure.

Akimara kugeza umurambo mu rugo yanze ko abaturanyi bawureba, ahubwo ahita awushyira mu gikarito maze bajya kuwushyingura.

Nyuma nibwo amakuru yatanzwe n’umuturage ko uyu mugore ari we wishe uriya mwana. Kuri ubu uwo mugore afungiwe kuri Station ya Polisi ya Gisenyi.

Ubwicanyi buhanishwa ingingo ya 107 y’itegeko ryo mu 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ivuga ko “umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *