Rubavu: Gitifu uheruka kwegura yafatiwe mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 arazwa muri Stade

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kinigi mu murenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu, Ngabonzima Jean de Dieu, yafatiwe mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 arazwa muri Stade.

Ni nyuma y’igihe gito yeguye ku mirimo ye.

Ku itariki ya 06 Nyakanga ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko hari ba Gitifu b’utugari turindwi tw’imirenge igize akarere ka Rubavu beguye ku mirimo yabo, kuko mu tugari twabo hagaragaragamo ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

Mu beguye ku mirimo yabo harimo na Ngabonzima Jean de Dieu wayoboraga akagari ka Kinigi, n’ubwo ahamya ko we yandikishijwe ibaruwa yo kwegura ku ngufu.

Ngabonzima avuga ko yasabwe kwandika avuga ko yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite, nyamara atari yakamaze mu kazi imyaka itatu imwemerera kwegura kubera ziriya mpamvu.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga ni bwo Gitifu Ngabonziza yafatiwe mu kabari k’uwitwa Muhawenimana Clementine, mbere yo kujyanwa muri Stade Umuganda kimwe n’abandi bari barenze ku mabwiriza bakaharazwa.

Ikinyamakuru BWIZA ducyesha aya makuru, kivuga ko Ngabonzima yafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, mu gihe yanashinjwaga kwigomeka ku buyobozi akanga gutanga ibikoresho byo mu biro yakoreshaga.

Uyu mugabo aganira n’itangazamakuru yavuze ko atigeze afatirwa mu kabari nk’uko bivugwa, ko ahubwo ubuyobozi bw’umurenge bwamusanze mu rugo rw’umuturage yarimo we na mugenzi we bakora amasezerano ajyanye n’umushinga wo guhinga ibisheke yiyemeje.

Cyakora cyo yavuze ko aho bafatiwe hanasanzwe amacupa abiri y’inzoga zanyobwaga n’abantu basanze muri urwo rugo, gusa we akaba atarigeze anywa inzoga.

Abajijwe niba koko yarigometse ku buyobozi akanga gukora ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye, Ngabonzima yasobanuye ko “Ibyo ngibyo ni ugushaka guharassinga [gutoteza] umuyobozi bitwaje ko wenda bari ku rwego rugusumba”.

Yasobanuye ko ibaruwa y’ubwegure bwe yahawe yavugaga ko azahererekanya ububasha n’umusimbura we ku wa 10 Nyakanga, nyamara ayakira ku wa 13 Nyakanga.

Ni ikibazo avuga ko yamenyesheje ubuyobozi bw’umurenge abubwira ko itariki yari yabwiwe ihererekanyabubasha riberaho yarangiye ndetse abusaba kohereza umukozi w’umurenge ngo uriya muhango uhite ukorwa, gusa abura uwamusubiza.

Yunzemo ko kumujyana muri Stade ari “ukumutoteza” azira kuba yarimo akurikirana gahunda ze, kandi ubuyobozi bubizi neza ko bwamwirukanye ku gitugu.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Gitifu Ngabonzima yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye by’agateganyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Kazendebe Hértier, yavuze ko ubuyobozi butari bwaranze ko Gitifu Ngabonzima akora ihererekanyabubasha, kuko na we ubwe ngo yamuhamagaraga kuri terefoni ntamwitabe.

Ati: “Ubuyobozi se bwakwanga ko akora ihererekanyabubasha bute, ko ari we wasezeye ku giti cye kandi ibikoresho akaba ari ibya Leta?”

“Iyo abyemera ntiyakabaye yaratwaye ibikoresho iwe mu rugo. Kuko ibaruwa y’akarere imwemerera yanditswe tariki 10 z’ukwezi kwa karindwi, kuva icyo gihe nanjye ubwanjye namuhamagaraga kuri terefoni ntiyari acyinyitaba, yari yarabyanze”.

Yunzemo ati: “Rero yaje kubyemera nyuma y’uko afatiwe mu kabari akarara muri Stade, ni bwo avuye gutanga ibikoresho yari yaratwaye iwe mu rugo […] rero kurara kwe muri Stade ni byo byatumye atanga ibikoresho yakoreshaga”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *