Rubavu: Imodoka yagonze ibitaro umwe ahita apfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yagonze ibitaro bya Gisenyi, umuntu umwe yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kwizera Bonaventure, yavuze  ko iyi impanuka yahitanye umuntu umwe undi arakomereka, hangirika igipangu, Imodoka n’ibyo yari itwaye.

Ni impanuka icyayiteye kitaramenyekana kuko mu bantu babiri bari bari bari muri iyo modoka umwe yitabye Imana undi akaba atarabasha kuvuga.

Impanuka z’imodoka zigonga ibitaro bya Gisenyi ntago arubwambere , icyakora izakunze kuboneka mu bihe byashize zagiye ziterwa no kubura feri ahantu hamanuka bigatuma imodoka igonga ibitaro.

Iyi mpanuka  yahitanye  ubuzima  bw’umuntu umwe

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *