Rubavu: Imvura idasanzwe yagije ibidukije ndeste inasambura ibisenge by’amashuri,4 barakomreka

Mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Mbere haguye Imvura idasanzwe yaguye, yangije ikigo cy’Ishuri ribanza rya Rebero riherereye mu Kagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana, ibisenge y’ibyumba bitatu by’amashuri biraguruka ndetse binagwira abantu batanu bari bugamye.

Bane muri 5 bari bugamye bakomeretse byoroheje ndetse bahise bajyanwa kuvuriwa ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana mu gihe uwakomeretse cyane yahise yihutishirizwa ku Bitaro bya Gisenyi.

Iyi mvura yaguye mu masaha ya  ya saa munani n’igice z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ni mvura yari ivanze n’umuyaga ndetse n’urubura  ari nyinshi cyane muri ako gace kegereye umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanida Demokarasi ya Congo (RDC).Abaturage bavuga ko nk’uko iyo mvura yari nyinshi cyane ifite umuyaga mwinshi ndetse harimo n’amahindu.

Umwe muri bo yagize ati: “Twari mu rugo twumva abantu benshi bavuza induru, tugeze kuri aya mashuri dusanga ibisenge byagurutse bigwa ku mugore wari uhetse umwana, umugabo, umudamu n’undi muntu umwe bari kumwe bacuruza ibisheke bari bugamye. Tabashije kubakuramo bajya kwa muganga. “

Abaturage bavuze ko  ayo mashuri asanzwe abatera impungeng kuko babona atubatswe mu buryo bukwiriye bikaba bigaragarira buri wese. Umwe ati: “Aya mashuri natwe adutera ikibazo kuko iyo dutambutse tubona byenda kugwa. Na n’iyi saha turacyafite impungenge ko abana nazaza mu mashuri akazabagwaho kuko natwe nk’abaturage nubwo tutazi kubaka tubona aya mashuri afite ikibazo.”

Abaturage Bavuga ko by’umwihariko imireko ifata amazi idafashe ndetse n’imyubakire y’amashuri ubwayo ikaba isondetse ku buryo hakenewe kugezwa izindi mpuguke mu bwubtsi zikahakosora.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *