Rubavu: Nyamyumba ikiraro cyamugaje abaturage kinahagarika imigenderanire

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, bavuga ko babangamiwe n’ikiraro kiri mu Kagari ka Busoro, cyahagaritse ubuhahirane, ndetse kikaba giteza impanuka kugeza ubwo hari bamwe bamugajwe no kuba barakiguyemo.

Abahatuye basaba inzego bireba kuba bacyubaka, cyane ko icyari kihasanzwe ibiza byagisenye.

Icyo kiraro ngo kibangamiye ubuzima bwose bwa buri munsi ku baturage bo muri Nyamyumba nk’uko Mukamwiza Drocella yabitangarije Imvaho Nshya ngo iki kiraro kandi cyahagaritse ubuhahirane n’akarere ka Rutsiro

Yagize ati: “Twe turi abahinzi hano hera ibisheke, ibitunguru,  ibirayi mbese imyaka myinshi  ariko ubu nta kundi byagera hakurya muri Rutsiro, abanyeshuri bo ni ukugenda bisekagura ku bitare kugira ngo barebe uko bakwambuka kino kiraro, mu bihe by’imvura bwo abana biganyira kujya ku ishuri, nta muntu ukigutumira nko muri ibi bihe by’imvura ngo urambuka ujye kumutahira ubukwe, aho kugira ngo uhatakarize ubuzima uhitamo kwigumira mu rugo”.

Bigirimana Prosper wo mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu ni umuhamya w’ingaruka z’isenyuka ry’iki kiraro cyane ko kugeza ubu ngo byamugizeho ingaruka ku buzima n’ubukungu.

Yagize ati: “Urabona ko ngendera ku mbago ni ingaruka zo kuba naraguye muri iki kiraro cya Busoro, nabanjemo amaguru ndashengagurika njya kwivuriza mu bitaro bya Rubavu, barananirwa banyohereza muri Fayisali, byansabye kubanza kugurisha umurima, naramugaye kubera iki kiraro, ubuyobozi niburebe yenda uko bwashyiraho ibiti mu gihe dutegereje ko hajyaho beto”.

Bigirimana akomeza avuga ko nta muntu ugeze mu za bukuru wakwirirwa avuga ngo arasura mugenzi we kubera ko aho bigeze abakiri bato ari bo biyemeza kuhagenda.

Yagize ati: “Tekereza nk’ubu urabona ko uriya musore yari yambukanye ibisheke, bimusabye kubikuraho akikorera igare kubera ko aracyari umusore; none nka njye ubu navuga ngo ngiye gushora imari mu bucuruzi ntari bubashe guhanama kuri uyu musozi werekeza ku kiraro se, abasheshe akanguhe twahisemo kwigumira mu rugo. Ikindi nakubwira ubu no kujya ku ivuriro bidusaba kuzenguruka, cyangwa tukigumira mu ngo zacu tukavuguta ibyatsi tukabona tworohewe”.

Kuba iki kiraro cyarahagaritse imigenderanire bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, nawe uvuga ko iki kibazo barimo kukiganiraho n’inzego bireba.

Yagize ati: “Ikibazo cya kiriya kiraro kimwe n’ibindi byangiritse muri Rubavu; twabigaragarije RTDA kugira ngo harebwe uburyo byasanwa, biriya ni ibiraro byasenywe n’ibiza, ubu rero turimo kubiganiraho ngo turebe uburyo kiriya kiraro cyakongera kuba nyabagendwa”.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu twibasiwe n’ibiza muri Gicurasi 2023, aho abaturage bagera ku 130 bahitanywe n’ibiza, kimwe n’ibikorwa remezo byahatikiriye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *