Rugamba Sipiriyani na Daforoza gushyirwa mu batagatifu bisa nibigeze ku musozo,iperereza bakorwagaho ryarangiye

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasoje iperereza ryerekeye ishyirwa mu bahire n’abatagatifu kuri Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana bapfanye.

Rugamba Sipiriyani ndetse n’umufasha we Daforoza Rugamba, ni abantu baranzwe nubutwari budasanzwe,ndetse ibi bikaba ari nabyo byashingiweho kukuba kiliziya gatorika itekereza kubagira abatagatifu cyane ko n’ubusabe bwabantu bwari bukomeje kubigaragaza.

Nyuma yibi byose hatangiye iperereza mu rwego rwo gukusanya amakuru atuma koko bashyirwa mu bahire.

Hashize imyaka itandatu, Kiliziya Gatolika mu Rwanda, itangiye iperereza rigamije kugaragaza niba koko Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana bapfanye bakwiye gushyirwa mu rwego rw’abahire n’abatagatifu.

Iki gikorwa cyatangiye mu 2015, gitangirana n’Urukiko ndetse na Komisiyo zitandukanye. Urwo rukiko ruba ruyobowe na Arikiyepiskopi ariko agashyiraho intumwa imuhagararira nk’uko byasobanuwe na Ngarambe François –Xavier, uwungirije usaba ko ba Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana bapfanye bashyirwa mu bahire n’abatagatifu (Vice Postulateur). Urwo rukiko kandi rugizwe n’umurengezi w’ubutabera ndetse n’umwanditsi.

Akazi k’urwo rukiko kwari ugushishoza ku busabe bwo gushyirwa mu bahire n’abatagatifu kwa Sipiriyani na Daforoza n’abana babo bapfanye mu rwego rw’abahire n’abatagatifu. Urukiko kandi rushingiye ku buhamya rwagombaga gusuzuma imirimo ya gitwari n’impumuro y’ubutagatifu byagaragaye mu buzima bwa Sipiriyani Rugamba n’umugore we ndetse n’abana babo bapfanye.

Icyo gihe mu 2015, kandi hari hashyizweho komisiyo zitandukanye zo kwiga ku mibereho ya Sipiriyani na Daforoza Rugamba , harimo Komisiyo ya tewolojiya hamwe ndetse na Komisiyo y’amateka. Iyo Komisiyo y’amateka yari yashyiriweho gukurikirana ibivugwa kuri Sipiriyani na Doforoza Rugamba niba ari ibintu byabayeho koko byabonerwa n’inyandiko zibyemeza, nk’uko Ngarambe yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Icyo iyo Komisiyo y’amateka yari yashyiriweho, kwari ukugira ngo ikurikirane niba ibivugwa kuri Sipiriyani na Doforoza Rugamba hari inyandiko zibyemeza, niba bavuga ko yabatijwe, ikerekana ifishi y’aho yabatirijwe, niba bavuga ko yize, ikerekana inyandiko z’aho yize, niba bavuga ko basezeranye, iyo komisiyo ikerekana ibyemezo ko basezeranye koko yaba mu mategeko ndetse no mu Kiliziya…”.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021, muri Kiliziya Regina Pacis i Remera, saa kumi z’umugoroba, haba Misa iberamo imihango y’isozwa, mu rwego rwa Diyosezi, ry’imirimo y’iperereza ryari rigamije gushyira mu bahire n’abatagatifu abagaragu b’Imana Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana bapfanye.

Cyprien and Daphrose Rugamba - Wikipedia

Muri icyo gitambo cya Misa nk’uko Ngarambe François-Xavier yabisobanuye, haraberamo umuhango wo gupfundikira amasanduku akubiyemo ibyavuye muri iryo perereza bikorewe imbere y’imbaga. Ikindi kandi muri iyo Misa baranasabira ingo kuko muri iki gihe, hari ingo nyinshi zifite ibibazo bitandukanye, bazirikana ko na Sipiriyani na Daforoza Rugamba bari abantu bubatse urugo.

TV1 #Rwanda on Twitter: "#Rwanda : Kugira Rugamba Sipiriyani umutagatifu bigeze he? #Kiriziya @RwandaGov @YouthCultureRW Inkuru irambuye 👉https://t.co/aLFYy8FDte… https://t.co/9HCAwtzdPM"

Gusa ntihari butangazwe ibyavuye muri iri perereza ahubwo nyuma ibyavuyemo bizoherezwa kwa papa I Roma kuko ariho bashyira umuntu muri uru rwego nyuma hazatangazwa niba ubwo busabe bwaremewe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *