Ruger yageze i Kigali [AMAFOTO]

Michael Adebayo Olayinka umaze kubaka izina mu muziki nka Ruger yasesekaye i Kigali aho aje gutaramira abanyarwanda .

Ruger yazanye n’indege yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Uyu muhanzi yasesekaye i Kigali aherejwe n’itsinda rimufasha mu muziki.

Ntabwo hari ikintu na kimwe yigeze avugana n’itangazamakuru kuko abari bamurindiye umutekano, bahise bamujyana mu modoka ya Land Cruiser yamujyanye kuri hoteli aho agiye kuba acumbitse mbere yo gutaramira abanyarwanda ku wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 22.

Ruger azakorera igitaramo kuri Canal Olympia. Kwicara mu myanya isanzwe umuntu azishyura 10.000 Frw, muri VIP bibe 25.000 Frw mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 300.000 Frw.

Uyu musore watumiwe na Sosiyete ya Drip City Ent azaririmbana n’abahanzi batandatu bo mu Rwanda barimo Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Ariel Wayz na Afrique ndetse na mugenzi we na we wo muri Nigeria witwa AV.

Dj Toxxyk na Marnaud bazafatanya na DJ SL uri mu bavanga imiziki bakomeye muri Nigeria, gususurutsa abazitabira.

Ruger (izina yahawe na D’Prince wavumbuye impano ye) ni umusore mushya mu muziki ariko uri mu bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.

Uyu yamenyekanye cyane mu 2021 ubwo Isi yose yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Ruger cyangwa se Mr Dior nk’uko muri iyi minsi yiyita, yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ‘Jonzing World Record’.

Muri Werurwe 2021 nibwo uyu musore yasohoye EP yise ‘Pandemic’ iyi ikaba yariho indirimbo yise ‘Bounce’ yakunzwe bikomeye ituma atangira kuba inyenyeri ku bakurikirana umuziki.

Muri Gashyantare 2021, Ruger yasohoye EP[Extended Play] ye ya kabiri yise ‘The second wave’ iyi yariho indirimbo yise Dior iri mu zubatse izina rikomeye, ‘Snapchat’ n’izindi.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko aje mu Rwanda avuye muri Uganda aho yakoreye igitaramo mu mpera z’icyumweru gishize.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *