Ruger yasobanuye impamvu arebesha ijisho rimwe anasubiza benshi bibaza ko yaba afite ubumuga

Michael Adebayo Olanyika uzwi ku izina rya  Ruger  agaragara
kenshi afunze ijisho rimwe, bigatuma benshi mu bamureba batekereza ko ashobora kuba
afite ubumuga bwo kutabona kw’ijisho rimwe, ariko si ko biri kuko apfuka ijisho ku
bushake bwe.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Ruger unafite izina ry’akabyiniriro (Dior), yabajijwe n’umunyamakuru impamvu yambaraga umwenda ufunga
ijisho rimwe (Eye patch), asubiza avuga ko ari ukubera ko ari umurashi, ati “Ndi umurashi, mba mfata igipimo (Sniping).”


Uyu musore ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, afite indirimbo nyinshi zakunzwe, aho ku isonga hari indirimbo yitwa ‘Bounce’ imaze
kurebwa n’abasaga Miliyoni 25 ku rubuga rwa Youtube ndetse na ‘Dior’ imaze kurebwa inshuro zirenze Miliyoni 9.

Iki gitaramo kizaba Kuri uyu wa Gatandatu, Ruger azataramira muri Canal Olympia i Kigali, aho azaririmbana
n’abahanzi batandatu bo mu Rwanda; Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Ariel
Wayz na Afrique ndetse na mugenzi we na we wo muri Nigeria witwa AV.

Itike ya make ku bazitabira iki gitaramo izishyurwa 10.000 Frw ku bazicara mu myanya isanzwe,
mu gihe abo muri VIP bazishyura 25.000 Frw, naho abantu batandatu bahuriye ku meza bo
bakazasabwa kwishyura 300.000 Frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *